
Abaturage bakorera n’abaturiye ikigo cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco kizwi nka RED ROCKS biyemeje kurwanya indwara z’ibyorezo barengera ibidukikije.
Ni ingamba bafatiye mu mahugurwa bahawe n’Ubuyobozi bw’umushinga izwi nka “ONE HEALTH” yabereye mu kigo cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco cya Red Rocks ku ya 3 Nzeri 2026, akaba yaribanze ku kurwanya no kwirinda indwara z’ibyorezo ndetse n’ihindagurika ry’ikirere mu Rwanda.
Aya mahugurwa yihariye ku buzima bumwe “One Health”, yazamuye imyumvire ikomeye y’abaturage kuko bahamenyeye uburyo habaho indwara z’ibyorezo n’isano zifitanye n’iyangirika ry’ikirere no kutarengera ibidukikije.

Uwari uhagarariye aya mahugurwa ni Dr. Siya Aggrey wo muri Kaminuza ya Uganda izwi nka Uganda Wildlife Research and Training Center (UWRTC), aho yibanze cyane cyane ku gushishikariza abaturage kwirinda ingaruka z’indwara zikomoka ku ruhurirane rw’abantu, inyamaswa zo mu ngo n’izo ku gasozi ndetse n’ibidukikije ariko na none bakamenya uburyo bwo gutanga raporo.

Dr. Siya Aggrey, wo muri Kaminuza ya UWRTC.
Ikindi cyaranze aya mahugurwa nuko abayitabiriye bagaragaje impungenge bafite z’ukwiyongera gukabije kw’indwara z’ibyorezo, aho bavuga ko mu myaka yashize zitabagaho.
Zimwe muri izo ndwara z’ibyorezo bavugamo icyorezo cya COVID_ 19 na Marburg.
Wakwibaza ngo ni iki cyangiza ibidukikije?
Mu bitekerezo byatanzwe n’abaturage, bagaragaje ko bimwe mubyangiza ibidukikije harimo gutema amashyamba mu buryo bw’akajagari, guhinga cyane udasimburanya ibihingwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nabwo bukorwa mu kajagari.
Ibi byose bigira uruhare rukomeye mu guteza indwara z’ibyorezo bidasanzwe kuko ngo nk’iyo hatemwe ayo mashyamba, inyamaswa zayabagamo zihungira mu baturage, zikivanga n’izo mu rugo noneho hakabaho ukwiyongera n’ihererekanya ry’izo ndwara ziva mu nyamaswa zijya mu bantu cyangwa zikava no ku bantu zijya mu nyamaswa.
Ni nde ugomba kuba nyambere mu kurwanya indwara z’ibyorezo?
Nk’uko byasobanuwe na Dr. Siya Aggrey, yashimangiye ko intego nyamukuru atari ukubaha amakuru gusa, ahubwo ari no kubagira abarinzi b’ibanze b’ubuzima rusange.
Yagize ati: “Nta w’undi ugomba kurinda ubuzima rusange uretse mwewe kuko muzi ubwenge gusumbya inyamaswa n’ibindi binyabuzima, nimwe muzi ikibi n’icyiza ni namwe kandi mugomba kubibungabunga mukabirengera. Ni mwe rero muri ku ruhembe rwo kurwanya indwara z’ibyorezo.”
Mu kubigiraho ubumenyi buhagije, abaturage bigishijwe uko bakurikirana ibimenyetso bidasanzwe ku nyamaswa zo mu gasozi n’izo mu ngo, uko batanga amakuru kandi vuba ku nzego z’ubuzima n’akamaro k’isuku n’umutekano w’ibiribwa.
Karibumedia.rw yakurikiranye aya mahugurwa yababwira ko iki ari kimwe mu bikorwa by’ubufatanye burambye hagati ya Uganda Wildlife Research and Training College (UWRTC) na Red Rocks Initiative bugamije kubaka umuryango ushobora kwihangana imbere y’ihindagurika ry’ikirere n’indwara z’ibyorezo muri Afurika y’Iburasirazuba.


Yanditswe na SETORA Janvier
