Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Franรงais
  • Kiswahili
  • English
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Ese uwahoze ari Perezida wa RDC azagabanya ibyo asaba kugira ngo ibiganiro bisubukure?

November 21, 2026

๐—œ๐— ๐—ฃ๐—ฌ๐—œ๐—ฆ๐—œ ๐—ก’๐—œ๐—›๐—˜๐—ก๐—˜

November 21, 2026

Impunzi zโ€™i Kigeme nโ€™abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw

November 21, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Ese uwahoze ari Perezida wa RDC azagabanya ibyo asaba kugira ngo ibiganiro bisubukure?
  • ๐—œ๐— ๐—ฃ๐—ฌ๐—œ๐—ฆ๐—œ ๐—ก’๐—œ๐—›๐—˜๐—ก๐—˜
  • Impunzi zโ€™i Kigeme nโ€™abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw
  • Ese koko Amakara ashobora gukura uburozi mu mubiri?
  • Ku myaka igera kuri mirongo irindwi babana, yagiye mu rukiko yaka gatanya
  • ISEGA N’IMBWA
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF
  • CORNEILLE NANGAA YASHINJE TSHISEKEDI GUSHYIRA ร‰TIENNE TSHISEKEDI MU NTWARI Zโ€™IGIHUGU, AMUSHINJA KUGIRA URUHARE MU KWICWA KWA LUMUMBA
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Franรงais
  • Kiswahili
  • English
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF
Karibu MediaKaribu Media
Home ยป MUSANZE: Abashoje Manda muri Njyanama bagikeneye kuguma mu nshingano babwiwe ko inzira ziharuye
Politike

MUSANZE: Abashoje Manda muri Njyanama bagikeneye kuguma mu nshingano babwiwe ko inzira ziharuye

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasSeptember 14, 2026Updated:September 15, 2026232 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Abashoje Manda muri Njyanama y’Akarere ka Musanze barashimirwa ibyo bagezeho muri iyi myaka itanu (2021_ 2026) ariko na none kubagishaka gukomeza izo nshingano n’abandi babyifuza babwiwe ko inzira zifunguye ariko bakayicamo biciye mu matora asesuye kandi bisanzuye.

Ibi ni ibyagarutsweho ni ntumwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu gikorwa cy’imurikabikorwa by’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze 2021_ 2026 ryabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 14/09/2026 imbere y’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’Ingabo akaba n’Imboni y’aka karere Juvรฉnal Marizamunda.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, Ndayambaje Michel yavuze ibyagezweho muri iyi Manda y’imyaka itanu (2021_ 2026) haba mu bikorwa remezo, imibereho myiza y’abaturge, ubukungu n’ibindi maze asoza asaba abazabakorera mu ngata kuzakomereza aho bari bageze kandi heza.

Yagize ati: “Ibyo twagezeho ni byinshi kandi byiza kuko n’amaso arabyibonera haba mu bikorwa remezo aho hahanzwe imihanda ya Kaburimbo, hubatswe ibyumba by’amashuri, ibigo nderabuzima, kubakira abatishoboye n’ibindi ariko kubera dushoje Manda yacu twasaba abazadukorera mu ngata kuzasoza bike byari bitararangira.”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yagaragaje impuzandengo z’ibyakozwe birimo n’ibikorwa remezo.

Yagize ati: “Muri iyi myaka itanu, Akarere ka Musanze kageze kuri byinshi aho amashanyarazi twavuye kuri 39% tukagera kuri 81%, imiturire mu mujyi tuva kuri 72% tugera kuri 87%, mu gihe mu cyaro tugeze kuri 13%.”

Ku bijyanye n’amazi meza, Nsengimana Claudien yavuze ko uruganda rw’amazi rwa Mutobo rwatangaga metero kibe (m3) ibihumbi 12.500 ku munsi rwongerewe ubushobozi, ubu rukaba rutanga metero kibe (m3) ibihumbi 55.000 mu gihe ku bijyanye n’amasoko hubatswe isoko rya Kariyeri ku gaciro ka miliyari enye(4) n’irindi soko rizwi nka “Food Court” ku gaciro ka Miliyari imwe n’igice.

Na none kandi Nsengimana Claudien yavuze ko mu ivugurwa ry’umujyi wa Musanze, hubatswe inzu zigeretse ndetse zigatahwa ari 29 kandi ko hari izindi zigera kuri 6O ziri kuzamurwa ndetse ko muri Manda itaha nazo zizaba zuzuye.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yashimiye abafatanyabikorwa barimo Urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Musanze yavuguruye umujyi wa Musanze, abakozi b’akarere nk’inyangakugoma cyane ko ngo abishyize hamwe ntakibananira, bityo ababwira ko uyu atari umusozo wa Manda ahubwo ko ari umwanya wo kwishimira ibyo bagezeho.

Yagize ati: “Uyu munsi si umusozo wa Manda kuri Njyanama ahubwo ni umwanya wo kwishimira ibyagezweho ngo ubutaha bizakorwe kurushaho ari nayo mpamvu nsaba abaturage gukomeza kujya bafatanya na njyanama mu bikorwa bitandukanye mu iterambere ryabo kuko nta terambere rirambye abaturage bageraho batabigizemo uruhare.”

Minisitiri w’ingabo akaba n’imboni y’Akarere ka Musanze, Marizamunda Juvรฉnal nawe yashimiye abafatanyabikorwa ku ngufu bashyizemo ngo ibikorwa byabo bigende neza ariko na none asaba ko ubutaha bazanoza 100% ibitaragezweho aho yagize ati:” Urugendo rurakomeje kandi ibitaragezweho bigomba kuzagerwaho 100% kuko ni gahunda ya Nyakubahwa Paul Kagame ari nayo mpamvu mbasaba gukomeza kubumbatira
umutekano n’iterambere rishingiye ku muturage.”

Muri iki gikorwa, intumwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yijeje ubufatanye muri byose kuko igihugu gifite intego yo kubaka umuturage ushoboye kandi utera imbere, aho yavuze ko n’abatazashobora kujya mu matora, bazakomeza kuba abavugizi b’abaturage mu iterambere ry’igihugu.

Iki gikorwa cyaranzwe kandi no gutanga ibihembo by’ishimwe ku bafatanyabikorwa bahize abandi aho Umurenge wa Kinigi ariwo waje ku mwanya wa mbere mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze.

Yanditswe na SETORA Janvier

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Ese uwahoze ari Perezida wa RDC azagabanya ibyo asaba kugira ngo ibiganiro bisubukure?

November 21, 2026

LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF

November 18, 2026

CORNEILLE NANGAA YASHINJE TSHISEKEDI GUSHYIRA ร‰TIENNE TSHISEKEDI MU NTWARI Zโ€™IGIHUGU, AMUSHINJA KUGIRA URUHARE MU KWICWA KWA LUMUMBA

November 18, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20262,018 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,742 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,273 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,080 Views

Ese uwahoze ari Perezida wa RDC azagabanya ibyo asaba kugira ngo ibiganiro bisubukure?

By MANIRAGUHA LadisilasNovember 21, 20260

Mediation hagati ya Kinshasa na FRN ishobora gusubukurwa mu cyumweru gitaha, ibanza gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga,…

๐—œ๐— ๐—ฃ๐—ฌ๐—œ๐—ฆ๐—œ ๐—ก’๐—œ๐—›๐—˜๐—ก๐—˜

November 21, 2026

Impunzi zโ€™i Kigeme nโ€™abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw

November 21, 2026

Ese koko Amakara ashobora gukura uburozi mu mubiri?

November 21, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Ese uwahoze ari Perezida wa RDC azagabanya ibyo asaba kugira ngo ibiganiro bisubukure?

November 21, 2026

๐—œ๐— ๐—ฃ๐—ฌ๐—œ๐—ฆ๐—œ ๐—ก’๐—œ๐—›๐—˜๐—ก๐—˜

November 21, 2026

Impunzi zโ€™i Kigeme nโ€™abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw

November 21, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Franรงais
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.