
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yavuze ko imurikagurisha atari ahantu ho kwerekanira ibicuruzwa gusa ahubwo ko ari umwanya wo gusangira amakuru; Guhanga udushya; Gufatanya no gukorera hamwe hagurwa ibitekerezo byubaka.
Ibi, Mugabowaghunde Maurice yabigarutseho ubwo kuri uyu wa gatandatu, tariki 22 Kanama 2026 yari mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro imurikagurisha 2026 riri kubera mu ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko muri Stade Ubwiroherane yo mu karere ka Musanze, aho yasabye abaturage b’iyi ntara by’umwihariko urubyiruko gushaka ubukire bitanyuze mu mikino y’amahirwe izwi nka “Betting” ahubwo bagakura amaboko mu mifuka, bagashaka ibindi byo gukora.
Yagize ati: “Turasaba urubyiruko rwacu kugira inyota yo kwigira muri iri murikagurisha, ruhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga, rwirinda gupfusha ubusa aya mahirwe rufite rushakisha ibyo gukora, rwirinda gushakisha ubukire binyuze mu mikino y’amahirwe nka ‘Betting’ ahubwo rukitabira gushakisha amakuru muri iri murikagurisha, rugashaka ibyo rukora rwirinda ubunebwe; Ubuzererezi; Ubusinzi n’inzoga z’inkorano n’ibyuma byose, bitujuje ubuziranenge.
Guverineri Mugabowagahunde yakomeje ashimira abitabiriye iri murikagurisha, bityo abasaba kurushaho kwimakaza ubufatanye; Kwagura ishoramari; Gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Yagize ati: “Turashimira abikorera mwese mwitabiriye iri murikagurisha kuko ni iby’agciro gakomeye. Niyo mpamvu tubasaba gukomeza kujya muhurira hamwe mukagaragaza ibyo mukora kandi mu bufatanye kuko byatuma n’ababyiruka bamenyerezwa ibyo gukora mu buryo buruseho kuko ubwo bufatanye nibwo buzatuma mwagura n’ibitekerezo, mwongerera agaciro ibyo mukora mukabona uko muhangana n’abandi ku masoko mpuzamahanga ariko na none mwirinda ibitujuje ubuziranenge.”
Perezida wa w’abikorera mu ntara y’Amajyaruguru, Tugengwenayo Théonas yashimiye ubufatanye bw’abikorera n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, bityo asaba abamurika n’abikorera kunoza ibyo bakora kandi byujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Ni byiza ku menyekanisha ibyo mukora kuko bamwe bigira ku bandi mu guhanga udushya. Niyo mpamvu nshimira abitabiriye iri murikagurisha, nsaba kandi abikorera kunoza ibyo bakora byujuje ubuziranenge ndetse mbashishikariza kurangwa n’umuco wo gukorera hamwe.”
Tugengwenayo Théonas yakomeje asaba ubuyobozi bw’Intara ko bashakirwa aho kujya bamurikira ibikorwa byabo kuko ngo muri Stade Ubworoherane habahombya.

Yagize ati: “Kimwe mu mbogazi tugira ni ukutagira aho tumurikira ibyo dukora kuko hano muri Stade Ubworoherane budusaba guhora twubaka ndetse dusenya, biraduhombya ariko tubonye ubutaka bwacu, twakubakira rimwe noneho bikadufasha kurushaho kongera umusaruro w’ibyo dukora.”
Umukozi ushinzwe ibikorwa by’abikorera ku rwego rw’igihugu, Karangwa Ephraem yavuze ko imurikagurisha ari igikorwa gifite igisobanuro gikomeye kuko ngo giteza imbere ubukungu bw’igihugu n’ishoramari hagati y’abikorera.
Yagize ati: “Imurikagurisha ni igikorwa gifite igisobanuro gikomeye kuko giteza imbere ubukungu bw’igihugu n’ishoramari hagati y’abikorera rikaba n’urubuga rwo kumenyekanisha no gukora ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda ndetse n’ibyo hanze ariyo mpamvu abikorera bahurizwa hamwe kugira ngo bamwe bigire ku bandi ndetse habe hakemurwa n’ibibazo bahura nabyo. Ni n’umwanya wo guhura n’abandi kugira ngo hanozwe ibyo bakora mu rwego mpuzamahanga.”
Karangwa yakomeje avuga ko ubufatanye n’ubuyobozi bizakomeza, aho yagize ati: “Urugaga rw’abikorera mu gihugu ruzakomeza gufatanya n’ubuyobozi bwa Leta mu kongerera ubushobozi abikorera no kubafungurira amasoko atandukanye hirya no hino.”
Imurikagurisha riri kubera mu ntara y’Amajyaruguru ryitabiriwe n’abamurika 145 barimo abanyamahanga 6 bose bamurika ibintu bitandukanye birimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi; Ubwubatsi; Ibikorwa by’amashuri makuru na Kaminuza; Iby’amashuri yisumbuye; Amabanki ndetse by’akarusho, ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) kikaba cyaritabiriye iri murikagurisha muri gahunda yo gufotora abaturage kugira ngo bazabone indangamuntu koranabuhanga.






Yanditswe na SETORA Janvier
