
Bamwe mu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe birukankanye Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Rutagisha Aimable bashaka kumugirira nabi amaguru ayabangira ingata.
Hashize iminsi amafoto ya Gitifu n’abahebyi bamwirukankanye anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, ku musozi byagaragaraga ko arimo guhunga abo bantu.

Gitifu Rutagisha avugana n’Itangazamakuru, yavuze ko abo bantu bamusanze ku irimbi yagiye gutabara abantu bane bari bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ikibazo cy’urugomo rw’abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe kigomba guhagurikirwa, bimaze kugaragara ko henshi abishora muri ibi bikorwa babangamiye umutekano n’umudendezo w’abaturage kugeza ubwo inzego z’ibanze zitabahangara ngo zibabuze.

Karibumedia.rw
