
Mu rwego rwo guteza imbere uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije no kugabanya ikoreshwa ry’inkwi mu mashuri, hubatswe ibigega bibika gaz (LPG) mu bigo birindwi by’amashuri biherereye mu turere twa Gakenke na Musanze.
Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira IOM Rwanda, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), ku nkunga yatanzwe na Guverinoma y’u Buyapani.

Aba bafatanyabikorwa bavuga ko gukoresha gaz aho gukoresha inkwi bizafasha kugabanya iyangirika ry’amashyamba, kugabanya imyuka ihumanya ikirere ndetse binateze imbere uburyo bwo guteka burambye kandi butangiza ibidukikije.
Ibirori byabereye mu kigo cya LYCEE SAINT JEROME giherereye mu Murenge wa Janja mu Karere ka Gakenke, aho hatashywe uburyo bwo guteka hifashishijwe Gaz aho kuba ibicanwa bikomoka ku biti nk’inkwi. Twaganiriye n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri izi Gaz zashyizwemo, maze badusobanurira ibibazo bahuraga na byo ndetse n’icyo biyemeje.
Umwe yagize ati: “Ku gihembwe twajyaga dukoresha amasiteri y’inkwi agera kuri 200, akadutwara amafaranga angana na Miliyoni 5. Gusa kuva aho dutangiriye kugerageza Gaz tubona ko igiciro kizagabanyuka. Kuba twaragize amahirwe tukakira izi Gaz, abakozi barahuguwe kandi natwe nk’ubuyobozi bw’ikigo tuzakomeza kuzibungabunga.”

Undi nawe yagize ati: “Igiciro cya Gaz kiramutse kidatumbagiye cyane, cyangwa se cyanazamuka tugahabwa nkunganire muri izi Gaz, inyungu yaba nyinshi ugereranyije n’inkwi twaguraga cyane ko zanaduhendaga. Abakozi bacu rero barahuguwe kandi umutekano w’izi Gaz turawubizeza 100%.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira mu Rwanda, Madame Chandrakala ACHARYA, asobanura ko bahuye n’imbogamizi zitandukanye ubwo bashyiraga uyu mushinga mu bikorwa.
Ati: “Imbogamizi navuga twahuye na zo mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, ni uko bitewe n’uko byari ubwambere bikorewe mu Rwanda by’umwihariko Musanze na Gakenke, kubona ibikoresho byujuje ubuziranenge byari ikibazo, n’impungenge ko bitakunda bityo tukaba dutsinzwe. Ariko JIBU yaradufashije tubona ibikoresho byiza.”

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, H.E Mr Kazuya NAKAJO, we yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri yahawe izi Gaz kuzifata neza, zikabyazwa umusaruro urenze uwo bashyize mu ntego.
Ati: “Intego za mbere z’uyu mushinga ni ukugira ibidukikije bidahumanye, no kurinda abaturage. Tuzi ko gukoresha inkwi byangiza ikirere ndetse bikaba byanatera uburwayi. Twasaba abayobora ibigo kubungabunga izi Gaz, ku buryo zigira umusaruro mwinshi harimo no kudufasha kudapfusha umwanya ubusa, birenze intego zazo zo gutekerwaho.

Ibi birori byabereye ku musozi wa Janja byari ibyo kwishimira intambwe itewe mu guharanira ko ibidukikije bitangirika kandi gahunda yo kurya ku ishuri igakomeza nta kibangamiye ikindi. Ni ibikorwa byatwaye akayabo ka Miliyoni y’Amadolari ya America ubwo ni akabakaba Miliyari n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, byubakwa mu bigo by’amashuri birindwi mu turere twa Musanze na Gakenke, ku nkunga y’u Buyapani ndetse n’abandi bafatanyabikorwa nka REMA, IOMRwanda, DUHAMIC_ ADRI n’abandi.
Ibi bigega byubatswe mu bigo birindwi by’amashuri ari byo: Lycée Saint Jerome Janja, Janja TVET; ES Nyarutovu; Nemba TSS; APICUR; MIPC na Ecole des Sciences de Musanze.











Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure
