Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026

Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA

October 19, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje
  • Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN
  • Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA
  • Ivuka rya FRN ya Joseph Kabila rikuraho urujijo ku birego byo gushyigikira M23 byegekwaga ku Rwanda/ Evode UWIZEYIMANA
  • Inzu nshya y’ababyeyi yatashywe kandi ihabwa umugisha
  • MUSANZE: Urubyiruko rw’abakorerabushake, rwiyemeje kuba umusemburo w’impinduka
  • Breaking News: BURERA, urupfu rw’amayobera rwa NIZEYIMANA uri mu kigero cy’imyaka15
  • MUSANZE: Inzego zitandukanye zikomeje kwihanganisha abagezweho n’inkongi y’umuriro mu isoko rya GOICO
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » RDC: Urupfu rwa Colonel Ruterera, ni ikimenyetso cy’itotezwa n’urwango Leta ya Kinshasa ifitiye ubwoko bw’Abanyamulenge
Ibiyaga bigari

RDC: Urupfu rwa Colonel Ruterera, ni ikimenyetso cy’itotezwa n’urwango Leta ya Kinshasa ifitiye ubwoko bw’Abanyamulenge

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJuly 18, 2026Updated:July 18, 202669 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Urupfu rwa Colonel Ruterera, wari ufungiye muri gereza ya Ndolo i Kinshasa rukomeje guteza agahinda no gukurura impaka mu Banyamulenge ndetse no mu bantu bakurikiranira hafi ibibazo bya politiki n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu butumwa yanditse agashyikiriza Minembwe Capital News, Captain Ndinzabera Mayunga, umwe mu basirikare ba MRDP_ Twirwaneho iyobowe na General Charles Sematama uzwi ku izina rya Intare Batinya, yagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rwa Colonel Ruterera. Yihanganishije umuryango wa nyakwigendera ndetse n’Abanyamulenge bose muri rusange.

Yagize ati: «“Ndagusuhuje Bwana munyamakuru wa Minembwe Capital News. Twumvise amakuru y’inshamugongo avuga ko Colonel Ruterera yitabye Imana. Aya makuru yambabaje cyane, ariko nta kindi twakora uretse ukwihangana.”»

Captain Ndinzabera yakomeje avuga ko urupfu rwa Colonel Ruterera ari igihombo gikomeye ku Banyamulenge, amugaragaza nk’umuntu wafatwaga nk’intwari kandi waranzwe n’umurava ndetse n’ubwitange mu nshingano ze.

Yagize ati: «“Nihanganishije Abanyamulenge bose aho bari hose. Birababaje kumva ko Colonel Ruterera yaguye muri gereza ya Ndolo. Njye namumenye nk’umuntu wari intwari kandi ugira ishyaka. Mwe banyamakuru, mwihanganishe umuryango we ndetse n’Abanyamulenge bose.”»

Mu butumwa bwe, Captain Ndinzabera yanagarutse ku bibazo bijyanye n’ifungwa rya Colonel Ruterera ndetse n’uko abona ikibazo cy’imibereho n’imiyoborere bireba Abanyamulenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko amakuru yegeranyijwe na Minembwe Capital News abigaragaza, Colonel Ruterera yafunzwe mu mwaka wa 2023, nyuma aza kujyanwa muri gereza ya Ndolo i Kinshasa. Kugeza ubu, impamvu zose zatumye afungwa ntizigeze zitangazwa ku mugaragaro n’inzego zibifitiye ububasha.
Ku wa kane tariki ya 16/07/2026 ni bwo hatangiye kumvikana amakuru y’urupfu rwe.

Umwe mu bagize umuryango wa Colonel Ruterera yabwiye Minembwe Capital News ko ubuyobozi bwa gereza bwabamenyesheje ko yapfuye azize uburwayi yari amaze igihe gito arwaye. Icyakora, uwo muryango wavuze ko kuva yafungwa utigeze uhabwa ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’impamvu z’ifungwa rye cyangwa imiterere y’uburwayi bwamuhitanye.

Urupfu rwa Colonel Ruterera rwongeye kuzamura ibiganiro ku mibereho y’abafungiwe muri gereza zo muri RDC, ibibazo birebana n’ubutabera ndetse n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. Bamwe mu bakurikiranira hafi iki kibazo basabye inzego zibishinzwe gutanga ibisobanuro birambuye ku rupfu rwe ndetse hagakorwa iperereza ryigenga kugira ngo ukuri ku byabaye kumenyekane.

Mu gihe umuryango wa nyakwigendera ukomeje icyunamo, ubutumwa bwo kumwibuka; Kumuha icyubahiro no kwihanganisha abe bukomeje gutangwa n’abantu batandukanye. Hagitegerejwe kandi ibisobanuro birambuye bitangwa n’inzego zibishinzwe ku byerekeye urupfu rwa Colonel Ruterera, natwe muri Karibumedia turakomeza kubakurikiranira iby’uru rupfu.

Karibumedia

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026

RDC: Muri FIZI, Ingabo za FRDC na Wazalendo basubiranyemo

July 21, 2026

FDLR yashutse bamwe bagurisha amasambu yabo barakena_ Meya Mulindwa

April 17, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,946 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,698 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,223 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,076 Views

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

By MANIRAGUHA LadisilasOctober 21, 20260

Tariki ya 12 Ukwakira 2026, ubwo Angelina umugore wa Ndayishimiye yari agiye gufata urugendo, yerekeza…

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026

Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA

October 19, 2026

Ivuka rya FRN ya Joseph Kabila rikuraho urujijo ku birego byo gushyigikira M23 byegekwaga ku Rwanda/ Evode UWIZEYIMANA

October 19, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026

Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA

October 19, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.