Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Ese uwahoze ari Perezida wa RDC azagabanya ibyo asaba kugira ngo ibiganiro bisubukure?

November 21, 2026

𝗜𝗠𝗣𝗬𝗜𝗦𝗜 𝗡’𝗜𝗛𝗘𝗡𝗘

November 21, 2026

Impunzi z’i Kigeme n’abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw

November 21, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Ese uwahoze ari Perezida wa RDC azagabanya ibyo asaba kugira ngo ibiganiro bisubukure?
  • 𝗜𝗠𝗣𝗬𝗜𝗦𝗜 𝗡’𝗜𝗛𝗘𝗡𝗘
  • Impunzi z’i Kigeme n’abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw
  • Ese koko Amakara ashobora gukura uburozi mu mubiri?
  • Ku myaka igera kuri mirongo irindwi babana, yagiye mu rukiko yaka gatanya
  • ISEGA N’IMBWA
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF
  • CORNEILLE NANGAA YASHINJE TSHISEKEDI GUSHYIRA ÉTIENNE TSHISEKEDI MU NTWARI Z’IGIHUGU, AMUSHINJA KUGIRA URUHARE MU KWICWA KWA LUMUMBA
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF
Karibu MediaKaribu Media
Home » AMAJYARUGURU: Abayobozi biyemeje kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo ku gihe babarinda gusiragizwa
Politike

AMAJYARUGURU: Abayobozi biyemeje kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo ku gihe babarinda gusiragizwa

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasMay 1, 2026Updated:May 1, 2026210 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Kuri uyu wa kane, tariki ya 30 Mata 2026, abayobozi batandukanye, baba abakiri mu nshingano n’abatakizirimo baganiriye ku ngamba zo kwihutisha iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru aho bari mu cyumba cy’inama mberabyombi cy’Akarere ka Gicumbi.

Iyi nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’intara yari igamije gusuzuma aho iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru rigeze no gushyiraho ingamba zo kurushaho kurizamura ikaba yari ifite ingingo icyenda zari ku murongo w’ibyigwa arizo: Kurandura igwingira; Guca umwanda; Guca ubusinzi n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge; Gushaka abafatanyabikorwa mu iterambere; Kurangiza imishinga yatangiye; Kunoza imyubakire; Gushyira abana bose mu ishuri; Kubungabunga no kurengera ibidukikije; Raporo ku bikorwa byakozwe no kubazwa inshingano (Accountability).

Ni inama yari iyobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice aho mu ijambo rye ritangiza inama yagaragaje ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa.

Yagize ati: “Intambwe imaze guterwa irashimishije kuko duhereye nko ku mutekano, uhagaze neza; Umusaruro w’ubuhinzi wariyongereye; Iterambere ry’imijyi na santere z’ubucuruzi ndetse n’ibikorwaremezo bikomeje kwiyongera.”

Guverineri yakomeje avuga ko hakiri imbogamizi zibangamiye imibereho y’abaturage, zisaba kongerwamo imbaraga n’ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo zikemuke burundu. Bityo, abayitabiriye bakaba bagarutse ku shusho y’Intara mu bukungu n’imibereho y’abaturage, basesengura ibyagezweho ndetse bafata ingamba zihamye zigamije kwihutisha iterambere rirambye.

Guverineri Mugabowagahunde yashoje ashimangira ko hakenewe kwegera abaturage kurushaho, hakemurwa ibibazo byabo ku gihe, anasaba ubufatanye mu kurwanya umwanda, gukumira igwingira n’imirire mibi cyane cyane mu bana ndetse no guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri (Dropout).

Abitabiriye inama bagejejweho ibiganiro byibanze ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya kabiri y’Igihugu y’Iterambere (NST2) ndetse n’ibimaze kugerwaho n’umushinga “Green Gicumbi”. nyuma hatangwa ibitekerezo byubaka biganisha ku ngamba zifatika zo kurushaho guteza imbere Intara y’Amajyaruguru no kuzamura imibereho myiza y’abayituye.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yari yitabiriwe n’abantu bo mu nzego zitandukanye zirimo: Abayobozi mu nzego za Leta; Abahoze mu buyobozi bukuru bw’Igihugu, abahoze ari abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru; Inzego z’umutekano; Abikorera; Abahagarariye amadini n’amatorero ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Inama yasojwe hafashwe imyanzuro igamije gushimangira ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafatiwe hamwe mu rwego rwo kwihutisha iterambere rirambye ry’Intara y’Amajyaruguru.

Yanditswe na SETORA Janvier

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Ese uwahoze ari Perezida wa RDC azagabanya ibyo asaba kugira ngo ibiganiro bisubukure?

November 21, 2026

LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF

November 18, 2026

CORNEILLE NANGAA YASHINJE TSHISEKEDI GUSHYIRA ÉTIENNE TSHISEKEDI MU NTWARI Z’IGIHUGU, AMUSHINJA KUGIRA URUHARE MU KWICWA KWA LUMUMBA

November 18, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20262,018 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,742 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,273 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,080 Views

Ese uwahoze ari Perezida wa RDC azagabanya ibyo asaba kugira ngo ibiganiro bisubukure?

By MANIRAGUHA LadisilasNovember 21, 20260

Mediation hagati ya Kinshasa na FRN ishobora gusubukurwa mu cyumweru gitaha, ibanza gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga,…

𝗜𝗠𝗣𝗬𝗜𝗦𝗜 𝗡’𝗜𝗛𝗘𝗡𝗘

November 21, 2026

Impunzi z’i Kigeme n’abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw

November 21, 2026

Ese koko Amakara ashobora gukura uburozi mu mubiri?

November 21, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Ese uwahoze ari Perezida wa RDC azagabanya ibyo asaba kugira ngo ibiganiro bisubukure?

November 21, 2026

𝗜𝗠𝗣𝗬𝗜𝗦𝗜 𝗡’𝗜𝗛𝗘𝗡𝗘

November 21, 2026

Impunzi z’i Kigeme n’abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw

November 21, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.