Nyuma y’igihe kitari gito cyane bari mu rukundo, umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Filime, Captain Regis yatangaje ko imyiteguro y’ubukwe bwe na Queen igeze ku musozo bakaba bazakora ubukwe mu mezi abanza y’umwaka utaha.
Ibi Regis yabitangarije imwe muri television ikorera kuri YouTube avuga ko ari bwo bwa mbere amennye ibanga ry’igihe azakorera ubukwe kandi ko imyiteguro yarangiye, ibintu byose biri ku murongo ubu bari mu musozo w’imyiteguro.
Yagize ati: “Ni nawe muntu wa mbere meneye ibanga ko ubukwe buri umwaka utaha mu mezi ari imbere cyane. Ubu ibintu byose byabaye porogaramu, gukwa byararangiye, harabura gutangaza igihe nta kindi. Ntacyo dushinja Imana.”
Queen uri mu myiteguro y’ubukwe na Regis yavuze ko ari ukuri koko ubukwe buhari batari gukina n’abantu kuko n’iyo batakubaha urubyiruko, batakubahuka n’abakuru ngo babakinishe.
Yagize ati: “Ubukwe burahari. Ntabwo turi kubeshya abanyarwanda kuko ntacyo byatumarira. Tutubashye urubyiruko, ntabwo twakubahuka abakuru kuko nabo badukurikirana. Ubukwe rero burahari.”
Regis na Queen babitangaje nyuma y’uko bari bamaze gutaramira muri Gen Z Comedy Show ku wa 27 Ugushyingo 2025 ndetse ukaba n’umunsi Micky wahoze ukundana na Regis yasezeraniye mu murenge na AG Promoter bahuye nyuma ya Regis.
Yanditswe na Bonaventure NKURUNZIZA.
