Muri Yobu 42:8, hagira hati: “[8]Nuko rero mwishakire ibimasa birindwi n’amapfizi y’intama arindwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Mwitambirire igitambo cyoswa kandi umugaragu wanjye Yobu azabasabira kuko ari we nemera kugira ngo ntabagenzereza nk’uko ubupfapfa bwanyu buri kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk’uko umugaragu wanjye Yobu yagenje.”
Ubupfapfa umuntu ashobora kugira mu buzima bwe, bushobora gutuma Imana imurakarira kuburyo yashaka no kuzamura isengesho ku kibazo runaka Imana ntimwumve. Bumwe mu bupfapfa bwatuma Imana itakumva ni ukugira ibigirwamana ndetse no guhagurukira abakozi b’Imana mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
HARI AHO BIGERA GUKIRANUKA BIGAKIZA NYIRAKO WENYINE GUSA.
Muri Ezekiyeli 14:20, hagira hati: “[20]naho Nowa na Daniyeli na Yobu baba bakirimo, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari umuhungu cyangwa umukobwa, gukiranuka kwabo kwakiza ubwabo bugingo gusa.” Ni ko Uwiteka avuga.
Iri jambo riratubwira ko aba bagabo batatu mu gihe cyo kubaho kwabo bashobora kugira ibyo barokora mu gihugu cyabo biciye mukwinginga Imana ngo hatagira ibirimbuka.
GUKIRANUKA BISHYIRE IMBERE UZAROKOKA IBIBI BYINSHI BYATERA ISI.
Muri Zaburi 34:20, hagira hati: “[20] Amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi ariko Uwiteka amukiza muri byose.
Ibibazo umuntu utumvira Imana ahura nabyo bisome mu Gutegeka kwa kabiri 28:15-20
Imana iguhe umugisha, ndagukunda!
Pasteur Alphonse HABYARIMANA.

