Abantu cumi na bane(14) barimo abakozi batandatu (6) b’akarere ka Nyabihu n’abayoozi ba IBUKA umunani (8) bakaba bafungiye muri Sitasiyo za Polosi zo mu karere ka Nyabihu bakurikiranyweho kugira uruhare mu kunyereza agera kuri Miliyoni mirongo ine n’eshanu(45.000.000 frw) z’amafaranga y’u Rwanda yari agenewe kubakira imiryango 17 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Iyi miryango 17 ngo yari ifite inzu zishaje zagombaga kubakwa mu mirenge 7 muri 12 igize akarere ka Nyabihu.
Amakuru Karibumedia .rw ikesha Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ngo nuko ibi byagize ingaruka zikomeye ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuko ngo ibyagombaga gukorerwa inzu zabo zasanwaga bitakozwe kandi ngo harimo n’ibikoni byagombaga kubakwa ntibyubakwe ndetse ngo n’ibikoresho byakoreshejwe bikaba ari ibikoresho bitaramba.
Guverineri NTIBITURA Jean Bosco yagize ati” Ni amafaranga agera kuri Miliyoni 45 yanyerejwe mu ngengo y’imari y’umwaka 2024-2025 ariko ku bufatanye n’akarere ka Nyabihu, tugiye gutangira byihuse kubarura ibyagombaga gukorwa kuri izo nzu hanyuma dukoreshe uburyo bwihuse kugira ngo ibitarashoboye gukorwa, bikorwe mu buryo bwihutirwa.”

Guverineri NTIBITURA yakomeje asaba abakozi muri rusange kwita ku nshingano kuruta kubazwa kutazubahiriza.
Yagize ati” Ubutumwa twatanga ku bakozi nuko bagomba gukora inshingano nk’uko bazifite ndetse bakirinda kuzikoramo amakosa kuko izo nshingano ziba zisobanutse kandi n’ibigomba gukorwa nabyo bikaba bisobanutse kuko iyo umuntu yagiye ku ruhande rw’inshingano arabibazwa nk’uko byatangiye gukorwa kuri abo bo mu karere ka Nyabihu bafashwe.”
Abakozi batandatu(6) b’akarere ka Nyabihu bavugwa muri iki kibazo bakaba bafunzwe harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere MUGIRANEZA David , Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza, umukozi ushinzwe gutanga uburenganzira bwo kubaka n’abandi bakozi bo muri ayo mashami.
Hafunzwe kandi Perezida wa IBUKA muri aka karere ISHIMWE Samuel n’abandi bayobozi bo muri uyu muryango mu mirenge irindwi yagombaga kubakwamo inzu 17 z’abarokotse jenoside.
Ubwo Karibumedia.rw yakoraga iyi nkuru, abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bari batangiye iperereza kuri aba bakozi b’akarere n’abayobozi ba IBUKA nyuma y’aho bimenyekanye ko hubatswe inzu 15 muri 17 zateganyijwe ntizubakwe uko bikwiye.
Abafunzwe ubu, bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Jenda.
Yanditswe na SETORA Janvier.

