
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2026, Polisi ikorera mu Mirenge ya Gatebe na Kivuye mu karere ka Burera, k’ubufatanyre n’inzego zitandukanye ku makuru yatanzwe n’abaturage hafashwe abantu 30 bakekwaho uruhare mu gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge by’urumogi na kanyanga, ahafashwe ibiro 30 by’urumogi na litiro 700 za kanyanga.
Abafashwe bose ni abagabo aho bamwe muri bo bari bikoreye ibiyobyabwenge, abandi babashakira amayira ndetse n’ababakingira ikibaba muri ibyo bikorwa bakora bitwikiriye ijoro.
Polisi y’u Rwanda iburira abishora mu biyobyabwenge kubireka kuko batazigera bihanganirwa kuko ibikorwa byo kubirwanya byakajijwe bityo buri wese ugerageje kubyishoramo agomba gufatwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru CIP Ignace Ngirabakunzi avuga ko batazahwemo kwigisha abantu ububi n’ingaruka zikomoka ku biyobyabwenge, abanze kumva bafatwe bashyikirizwe inzego z’ubutabera.
Ati: “Tuzakomeza kwigisha abaturage ingaruka z’ibiyobyabwenge ndetse tunabashishikarize kubigendera kure ariko abazinangira bazajya bafatwa bakurikiriranwe.”

Akomeza agira ati: “Icyo dusaba abantu ni ukuzibukira, bagasobanukirwa ko ibiyobyabwenge byica, bigwingiza kandi bigira uruhare mu guhungabaya umutekano n’ituze rusange.”
Abafashwe n’ibintu bafatanywe bashyikirijwe station ya Polisi ya Bungwe mu karere ka Burera kugira ngo bakurikiranwe hakurikijwe amategeko.





Karibumedia.rw
