
Mu kanya gashize, saa 14h00 ku muhanda Musanze_ Cyanika habereye impanuka y’imodoka ya UN ihitana umudamu bakunze kwita Nyirakigwene. Ni imodoka zageraga cyangwa zarengaga cumi n’itanu zari zivuye ku mupaka wa Cyanika imwe ita umuhanda igonga umudamu wari wiyicariye ku muryango wiwe ahita yitaba Imana.
Amakuru dukesha abamotari bari baparitse imbere ku kindi gisate cy’umuhanda “Uva i Musanze werekeza Cyanika”, avugako impanuka itewe n’imodoka nto y’ivatiri yari iparitse ku ruhande noneho umushoferi wari utwaye imodoka ya UN arayigonga bituma ata umuhanda.
Andi makuru duhawe n’abaturanyi ni uko uyu mudamu asize abana bane kandi akaba acuruza boutique, imugonze yicaye imbere ya boutique ye aho muri centre ya Gahunga. Umurambo uhise utwarwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.



Karibumedia.rw
