
Ku itariki ya 29/10/2026, mu Mudugudu wa Gahama; Akagari ka Kabeza; Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, hatashwe inzu n’igikoni cyayo byubakiwe umuturage utishoboye. Ni inzu yubatswe n’ishuri rya CBS Kinigi, yuzura itwaye aafaranga angana na miliyoni 10 z’amanyarwanda. Uyu muturage ntabwo yahawe inzu gusa, yanahawe intebe zo kwicaraho, ibiryamirwa n’ibyo kurya.
Umukecuru Nyirandamira Drocella wubakiwe iyi nzu ikomeye, nawe yagaragaje ibyishimo avuga ko Imana imwibutse atazongera kurara hanze ukundi!
Yagize ati: “Ndishimye ku buryo bukomeye, ndashimira Imana yanyoherereje aba bagiraneza bakaba bampaye iyi nzu kuko ubuzima narimo mbere y’uko haboneka umugira neza, Pasitoro Niyigena wa CBS Kinigi wanyubakiye narahoze munzu y’ibiti ishaje. Umunsi umwe haguye imvura nyinshi ivanze n’urubura, ishwanyaguza amabati nibona nsigaye hanze, Imana yamuzanye irakarama.”

Nyirandamira yashoje yiyemeje kuzafata neza inzu yabonye, ayikorera amasuku inzu kuko ayibonye ayikeneye.
Umuturanyi we Uwiduhaye Clementine, nawe yasobanuye ubuzima bubi umukecuru Drocelle yahozemo agira ati: “Uyu mukecuru mbere y’uko abona iyi nzu bamwubakiye, ubuzima bwe bwari bubangamiwe bikomeye. Akomeza avuga ko bajyaga bamusaba kwinjira mu nzu ngo bamucumbikire akabyanga, ahubwo agahitamo kurara hanze n’abana be 2.”

Clementine yashoje ashimira Ubuyobozi bwa CBS Kinigi, ashimira Akarere ka Musanze n’Igihugu muri rusange ku gikorwa cyiza bakoreye umuturanyi we.
Umuyobozi w’Ishuri rya CBS Kinigi Pasitoro Niyigaba Jimie, asobanura uburyo bagize igitekerezo cyo kubakira uriya muturage utishoboye, avuga ko babitewe n’uko gahunda ya Leta iteye ku byiza itegamiriza umuturage.
Yagize ati: “Twabonye Leta ishishikariza abantu gukorana n’abikorera, ndetse abishoboye basangira n’abatishoboye, tubona ko muri gahunda za Leta habamo gufasha abaturage, cyane cyane hakemurwa ibibabangamiye, mu gihe cyo kubafasha hakabaho na wawundi wegereye wa muturage nk’ibigo by’amashuri, n’iby’amadini, ni muri urwo rwego twafashe icyemezo cyo kunganira Leta, twubaka inzu y’uriya mukecuru utari afite aho kuba nk’uko twabibonaga twese.”
Pasitoro Niyigaba yakomeje avuga ko akigera mu Kigo cya CBS Kinigi, yahasanze ibibazo 3 byari bigikomereye, aribyo: Kutagira ibikorwa remezo; Imyitwarire mibi mu banyeshuri ndetse iyo myitwarire mibi yagaragaraga no mu bakozi, ibyo byose akaba yarafashe umwanzuro wo kubikemira afatanije n’abayobozi b’Itorero.
Mu gukomeza, Pasitoro avuga ko ikigo cya CBS akimazemo imyaka 7 kandi ko buri mwaka agira igikorwa remezo yunguka afatanije n’abamukuriye, ati: “Twabanje kubaka amashuri ibyumba bigera ku icumi, byatwaye buri cyumba arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’Urwanda; Twubaka za dorotwari; Tugarura imyitwarire myiza mu banyeshuri bacu; Twubatse ibimoteri dushyiramo imyanda; Twubaka ikibuga cy’umupira cyatwaye miliyoni 35 z’amanyarwanda, ibyo byose byubatswe n’ikigo gifatanije n’ababyeyi b’abana turera.

Mu gusoza, Niyigaba yavuze ko afatanije n’abayobozi b’Itorero nyuma y’uko yabonye abanyeshuri bamaze kugaruka mu kugira imyitwarire myiza, barya neza kandi bigira heza, byabaye ngombwa ko n’ibiro ubuyobozi bukoreramo bigomba kuba bisobanutse kugira ngo na ba barimu bajye bategurira amasomo ahantu hameze neza. Ibyo biro nabyo bikaba byuzuye bitwaye akayabo ka miliyoni 48 z’amanyarwanda. Yasoje agaragaza ko urugendo rugikomeje kandi rugamije iterambere rya CBS Kinigi.
Umuvugizi mukuru wa AEBR, Bishop Ndayambaje Elisephan, mu ijambo rye yashimye igikorwa ubuyobozi bwa CBS Kinigi bwagezeho, harimo: Inzu yubakiwe umuturage utishoboye, anashima n’ibindi bikorwa bitandukanye CBS yakoze imbere mu Kigo.
Yagize ati: “Ndashimira Umuyobozi w’Ikigo cya CBS Kinigi kubera ibikorwa byinshi bimaze kugerwaho, birimo inzu tubonye yubakiwe uriya muturage utishoboye, bitari inzu gusa kuko yanagenewe n’ibindi bikoresho byo munzu harimo n’ibyo kurya tutibagiwe n’ibindi bikorwa remezo twabonye byinshi bigaragara mu kigo imbere.”
Mbere yo gusoza Bishop yakomeje avuga ko Itorero AEBR rifite gahunda yo gufatanya na Leta mu ngeri zose ku bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage; Rifasha abaturage kubaho neza; Rifasha imiryango itumvikana neza kwiyunga, yanatanze urugero rw’aho mu Karere ka Kayonza mur’iyi minsi igikorwa cyo gufasha abaturage kubana neza no gutera imbere bikozwe na AEBR bigeze ku musaruro mwiza.

Yashoje asaba ko uburezi butangwa mu bana b’u Rwanda, butaba bwa bundi bwo kubona umwana atsinda ngo umurezi yishime, ko umunyeshuri afite amanota menshi gusa, ahubwo uwo mwana abe afite na bwa burere bugizwe n’indanga_ gaciro nyarwanda kugira ngo ba bana bazebe icyizere cy’ejo hazaza heza h’igihugu cyacu.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere n’imiberaho myiza y’abaturage mu karere ka Musanze, Bwana Kayiranga Théobard wari umushitsi mukuru, nawe yashimiye ubuyobozi bw’ishuri CBS Kinigi, ku gikorwa cyiza bwakoze cyo kubakira umuturage utishoboye ndetse anashima n’ibindi bikorwa byagezweho n’icyo Kigo.
Yagize ati: “Turashima abafatanya bikorwa bacu, cyane cyane amadini n’amatorero ariko Itorero CBS Kinigi rikaba ridukoreye ibintu bikomeye cyane, kubera inzu ikomeye ijyanye n’icyerekezo bubakiye umuturage utishoboye.”
Yakomeje asaba ko uriya muturage wayihawe yazayifata neza, irangi ryakwandura akazarisubizaho.

Umuyobozi yashoje asaba ko igikorwa nk’icyo cyazakomeza, kikagera no ku yandi matorero cyangwa abandi bafatanya bikorwa kuko ari igikorwa gifasha Leta ku bijyanye n’imiberaho myiza y’abaturage, ati: “Bisanzwe bizwi neza ko mu baturage dufite hari abatagira aho baba, bityo iyo habonetse umuturage ugomba gufashwa, Akarere kaba gasanganywe urutonde, kakavoma muri rwa rutonde hakurikijwe Umurenge wa muturage abarizwamo, bityo kakumvikana na wa mufatanya bikorwa ikigomba gukorerwa wa muturage kikamukorerwa kandi neza.”




Inkuru yateguwe na Théogène HABUMUREMYI
