Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Tariki ya 02.06.1992 Operation yo Gufata Ku Mulindi wa Byumba, Ahabaye Ibirindiro bya RPA na FPR Inkotanyi, Kuva 1992_ 1994

October 1, 2026

Muri Arkidiyoseze ya Kigali hateguwe iteganyabikorwa ry’umwaka mushya w’Ubutumwa ku bana 2026_ 2027

October 1, 2026

Ikoranabuhanga mu kurinda ubuzima rusange n’ubukerarugendo

October 1, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Tariki ya 02.06.1992 Operation yo Gufata Ku Mulindi wa Byumba, Ahabaye Ibirindiro bya RPA na FPR Inkotanyi, Kuva 1992_ 1994
  • Muri Arkidiyoseze ya Kigali hateguwe iteganyabikorwa ry’umwaka mushya w’Ubutumwa ku bana 2026_ 2027
  • Ikoranabuhanga mu kurinda ubuzima rusange n’ubukerarugendo
  • Urugo Rube Igicumbi cy’Iyogezabutumwa n’Amizero ya Kiriziya
  • UBURENGERAZUBA: Abahinzi b’ibireti barashimirwa umusaruro bagezeho
  • MUSANZE: Umurenge wa Cyuve mu murongo utukura_ Meya NSENGIMANA Claudien
  • Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe
  • MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » NGORORERO: Abaturage barasaba ubuyobozi kubakura mu rujijo rw’urupfu rwa Nshimiyimana Vincent.
Umutekano

NGORORERO: Abaturage barasaba ubuyobozi kubakura mu rujijo rw’urupfu rwa Nshimiyimana Vincent.

SETORA JanvierBy SETORA JanvierOctober 25, 2025Updated:October 26, 2025171 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Abaturage bo mu mudugudu wa Mwumba, akagari ka Matare mu murenge wa Matyazo barasaba ubuyobozi ko bwabakura mu rujijo barimo rw’urupfu rw’uwitwa NSHIMIYIMANA Vincent bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi akajugunywa hafi y’amasangano ya Mukungwa na Nyabarongo.

Ni inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuya 08/10/2025 ubwo umurambo wa Nshimiyimana Vincent wasangwaga ku nkengero z’umugezi wa Nyabarongo yapfuye ariko kugeza n’ubu abaturage by’umwihariko ababyeyi be n’abavandimwe be bakaba batarahabwa amakuru yizewe ku rupfu rwa nyakwigendera. Karibumedia.rw ikigera muri uyu murenge wa Matyazo mu kagari ka Matare by’umwihariko mu nteko y’abaturage yabereye mu mudugudu wa Mwumba, yaganiriye na bamwe mu baturage maze n’agahinda kenshi bakavuga ko abakekwa kugira uruhare mu rupfu rwa Nshimiyimana Vincent barimo kwidegembya kubera ko ngo inzego z’ubuyobozi zishyiriye agati mu ryinyo.BICAMUMPAKA Cossima ni se wa nyakwigendera Nshimiyimana Vincent. Agira ati: “Uwitwa Bidogo avuga ko umwana wanjye yakubiswe akegekwa ku biti byo ku kabare ka Manudi yanyweragamo none ubwo yageze ku ruzi ate?” Bicamumpaka yakomeje asaba ko Manudi yagaragaza uwamwiciye umwana. Yagize ati: “Icyo nifuza nuko Manudi wacuruzaga inzoga yakwerekana uwishe umwana wanjye kuko yanyweraga mu kabare ke kandi n’ikimenyimenyi yari yabikije umugore wa Manudi ibihumbi bine. Ubuyobozi bwatubariza Manudi uko Nshimiyimana Vincent yageze ku ruzi avuye mu kabare ke cyane ko bakimara kuduha uburenganzira bwo kumushyingura batwijeje ko ukuri kuzajya ahagaragara ngo ko bagiye kubikurikirana.” NUWANZE Didace we yagize ati: “Ikibabaje kui iyi Centre ya Masangano nuko hamaze gupfira abantu benshi ariko ntihagire ubibazwa kuko iyi Centre imaze kwicirwamo abasaga 6. Ntibyumvikana ukuntu umuntu yanywera mu kabare akahava saa tanu z’ijoro, bugacya babona umurambo we ariko aho yanywereye ntibasobanure uburyo yatashye. Nk’abaturage ba Mwumba, turiifuza ko twamenya imipfire ya Nshimiyimana, uburyo yageze ku ruzi kandi yaranyweraga mu kabare kazwi n’abo bari bari kumwe bakaba ntacyo babibazwaho.”

Abaturage bari mu nteko mu mudugudu wa Mwumba.

Nyiri akabare bita Manudi nyakwigendera yanyweragamo avuga ko atazi imipfire ye kabone nubwo yari yanywereye iwe. Yagize ati: “Nibyo koko Nyakwigendera Nshimiyimana Vincent yanywereye iwanjye ari kumwe na mwene nyina Mujyanama Laurent n’abagore babiri aribo Nyinawumuntu Clémentine na Appolinalie hari n’umugore wanjye ariko mu kujya gutaha habanje kugenda Mujyanama Laurent naho Nshimiyimana Vincent yatahiye rimwe na bariya bagore. Uko yaje kugwa ku ruzi rero ntabwo mbizi ahubwo twamenye ko yapfuye mu gitondo ndetse n’amafaranga ibihumbi bine (4.000 frw) yari yabikije umugore wanjye, twayahaye abo mu muryango we bukeye.” Bivugwa ko Nyakwigendera Nshimiyimana Vincent ari mu kabare ka Manudi yasangiye na murumuna we Mujyanama Laurent waje kumusigana n’abagore babiri aribo Nyinawumuntu Clémentine, Appolinalie na Manudi n’umugore we witwa Kagoyire Kayitesi ari nabo bivugwa ko aribo bavuganye na nyakwigendera bwa nyuma. Ubwo twakoraga iyi nkuru, twagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Christophe NKUSI ariko ntiyitaba telefoni yewe ntiyasubiza n’ubutumwa bugufi twamwandikiye. Nyuma y’uko inkuru isohoka tubonye ubutumwa bugufi bwa WhatsApp, aho Mayor wa Ngororero Bwana NKUSI Christophe agira ati: “Mwiriweho neza, iyi case yakurikiranwe na RIB, hakorwa Autopsy igaragaza ko umuntu yishwe n’amazi kandi RIB yahaye feedback Papa wa Nyakwigendera. Murakoze cyane.”Gusa karibumedia.rw irakomeza kubakurikiranira iby’uru rupfu rwa Nshimiyimana Vincent ku buryo habonetse andi makuru mashya yazatangarizwa abasomyi bayo.   Yanditswe na SETORA Janvier.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
SETORA Janvier

Related Posts

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

MUSANZE: Hamenwe litiro zisaga ibuhumbi 30 za Ethanol n’amakarito 4200 y’inzoga zitujuje ubuziranenge

August 10, 2026

RWANDA: Mu mezi 6 gusa, hacurujwe abanyarwanda 204 ariko bagaruwe mu Rwanda

July 26, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,908 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,652 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,170 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,069 Views

Tariki ya 02.06.1992 Operation yo Gufata Ku Mulindi wa Byumba, Ahabaye Ibirindiro bya RPA na FPR Inkotanyi, Kuva 1992_ 1994

By MANIRAGUHA LadisilasOctober 1, 20260

Nta munyarwanda utazi Ku Mulindi. Kubera amateka akomeye hafite dore ko ariho Inkotanyi zabaye cyane…

Muri Arkidiyoseze ya Kigali hateguwe iteganyabikorwa ry’umwaka mushya w’Ubutumwa ku bana 2026_ 2027

October 1, 2026

Ikoranabuhanga mu kurinda ubuzima rusange n’ubukerarugendo

October 1, 2026

Urugo Rube Igicumbi cy’Iyogezabutumwa n’Amizero ya Kiriziya

October 1, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Tariki ya 02.06.1992 Operation yo Gufata Ku Mulindi wa Byumba, Ahabaye Ibirindiro bya RPA na FPR Inkotanyi, Kuva 1992_ 1994

October 1, 2026

Muri Arkidiyoseze ya Kigali hateguwe iteganyabikorwa ry’umwaka mushya w’Ubutumwa ku bana 2026_ 2027

October 1, 2026

Ikoranabuhanga mu kurinda ubuzima rusange n’ubukerarugendo

October 1, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.