
Prof. Romain Murenzi wahoze ari Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, akaba n’inzobere mu bugenge, yahawe igihembo cy’indashyikirwa kubera uruhare yagize mu guteza imbere siyansi; Uburezi n’ubufatanye mpuzamahanga mu bushakashatsi.
Uyu Munyarwanda yashyizwe kandi mu cyiciro cy’abanyamuryango b’icyubahiro b’Urugaga rw’Abahanga mu Bugenge muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ruzwi nka American Physical Society (APS), kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze mu guteza imbere uyu mwuga no gufasha abandi bahanga.
Prof. Romain Murenzi asanzwe yigisha muri Worcester Polytechnic Institute, ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga riherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu Rwanda, Prof. Murenzi yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2001 kugeza mu 2006.
Kuva mu 2006 kugeza mu 2009, yabaye Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe Siyansi; Ikoranabuhanga n’Ubushakashatsi, mu nshingano zari zikubiyemo no guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho.
Mu 2009, yagiye gukorera mu Muryango w’Abanyamerika ushinzwe Guteza Imbere Siyansi, American Association for the Advancement of Science (AAAS), aho yabaye Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Siyansi, Ikoranabuhanga n’Iterambere Rirambye.
Yanakoze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi; Siyansi n’Umuco (UNESCO), aho yayoboye ishami rishinzwe Politiki za Siyansi no Kongerera Abahanga Ubushobozi mu bijyanye na Siyansi Kamere, kuva mu 2016 kugeza mu 2017.
Karibumedia.rw
