
Abahinzi b’ibireti bo mu karere ka Rubavu na Nyabihu mu ntara y’iburengerazuba barashimirwa umusaruro mwiza bagezeho mu myaka itatu ishize.
Toni 1601 niwo musaruro abahinzi b’ibireti bagezeho uvuye kuri Toni 1200 mu myaka ishize ni ukuvuga ko bavuye kuri 30% bakaba bageze kiri 72%.
Mu ijambo rye ry’ikaze mu kwizihiza uyu munsi w’abahinzi b’ibireti, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yashimiye aba bahinzi uburyo bazamuye umusaruro.
Yagize ati: “Turashimira abahinzi b’ibireti mu karere ka Nyabihu na Rubavu kuko ubuhinzi bwanyu buzamura imibereho myiza y’abaturage aho mwinjiza amadevize ari nayo mpamvu nk’ubuyobozi tuzakomeza kubafasha kuzamura umusaruro w’ibireti mu bwinshi no mu bwiza.”

Perezida w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’ibireti Semajeri Joseph yavuze ko nubwo bagize umusaruro mwiza ariko batageze ku rugero bifuzaga.
Yagize ati: “Twari twarihaye intego yo kuzageza kuri Toni 2000 ariko kubera imvura yaguye ari nyinshi ntitwashoboye kubigeraho kuko twagize umusaruro wa Toni 1601. Ibi byatumye tubasha gutanga 43.462.000 frw ku banyamuryango 4115, twishyuye kandi 19.260.000 frw y’ubwisungane mu kwivuza na 9.099.000frw bya ejo heza.”

Nubwo bishimira uyu musaruro ariko Semajeri yagaragarije abayobozi n’imbogamizi bafite nk’abahinzi b’ibireti baturiye Pariki y’ibirunga.
Yagize ati: “Nubwo twishimira umusaruro mwiza twagezeho, dufite n’imbogamizi yo kuba Pariki y’ibirunga igiye kwagurwa bikazabangamira ubuhinzi bwacu bw’ibireti kuko izagurirwa mu buso twahingagamo ibireti, tukifuza ko muri uko kuyagura, umuhinzi w’ibireti atakwirengagizwa ahubwo yahabwa ahandi yazakomereza ubuhinzi bwe.”
Umuyobozi mukuru w’Uruganda rw’ibireti rwa HORIZON SOPYRWA, Bizimungu Gabriel yashimiye abahinzi b’ibireti uburyo bongereye umusaruro n’ubwiza bwabyo.
Yagize ati: “Turashimira abahinzi b’ibireti uburyo bongereye umusaruro n’ubwiza bwabyo kuko ku isi yose, umushongi w’uruganda rwacu rwa HORIZON SOPYRWA niwo wabaye uwa mbere kandi uwo musaruro twagize wa toni 1601 winjije agera kuri Miliyari 8 z’amadorari ya Amerika.”

Bwana BIZIMUNGU Gabriel, Umuyobozi mukuru w’uruganda HORIZON SOPYRWA.
Bizimungu yakomeje avuga ko umuti w’ibireti ufite akamaro kanini cyane, aho yagize ati: “Umuti w’ibireti niwo wakoreshejwe mu guhangana n’icyorezo cyari cyateye mu nka ndetse ni nawo wakoreshejwe mu kuvura indwara ya Nkongwa mu bigori. Ikindi nuko umuti w’ibireti uterwa mu myaka, ukaba utagira ingaruka ku muntu wariye kuri iyo myaka ari nayo mpamvu tuvuga ko ibireti bifite akamaro kanini cyane.”
Guverineri w’intara y’uburengerazuba Ntibitura Jean Bosco yashimiye Horizon SOPYRWA n’abahinzi b’ibireti uburyo bongereye umusaruro wabyo, bityo abasaba kurushaho kuwongera bakurikiza inama z’abagoronome kugira ngo bakomeze batere imbere.
Guverineri Ntibitura yakomeje yizeza abahinzi b’ibireti ko mu kwagura Pariki y’ibirunga, impungenge bafite zigomba gushira kuko ngo biri kuganirwaho n’inzego nkuru z’igihugu.

Guverineri Ntibitura Jean Bosco
Yagize ati: “Ntabwo Pariki igiye kwagurwa nonaha ariko ikibazo mwagaragaje, ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB ) n’inzego nkuru z’igihugu bari kugisuzuma ku buryo abazimurwa, bazaguranirwa ahandi ho guhinga ibireti. Impungenge mufite nimuzishire rero kuko abayobozi bakuru baba batekerereza abaturage mu iterambere ryabo.”
Uyu munsi w’abahinzi b’ibireti waranzwe no guhemba indashyikirwa mu kuzamura umusaruro w’ibireti aho abahinzi 10 bahawe inka na HORIZON SOPYRWA muri gahunda ya “Gira inka” mu gihe abandi 53 bazituriwe na bagenzi babo bazihawe mbere. Hatanzwe kandi Shitingi (Sheetings) zo kwanikaho ibireti zigera kuri 403, Matola 40 n’amasuka 90.









Yanditswe na SETORA Janvier
