Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe

September 28, 2026

MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée

September 27, 2026

MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana

September 26, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe
  • MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée
  • MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana
  • AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye
  • MUSANZE: “Habwa wigire” ni gahunda nziza yazahuye bamwe mu banyamusanze
  • Imana ikwiye ibyiza/ Sr. Gina
  • MUSANZE: Gutoza umwana gukopera ni ukumwigisha ubujura_ Nsengiyumva Jean Damascène
  • MUSANZE: Icyizere ni cyose ko nta mpfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe
Amakuru

Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasSeptember 28, 2026Updated:September 28, 2026235 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Hari abantu benshi batekereza ko kugira icyangombwa cya burundu cy’ubutaka, bihita bibaha uburenganzira budasubirwaho bwo kwitwa ba nyirabwo.

Iyo umuntu abonye inyandiko yanditsweho izina rye, ashobora kumva ko nta wundi muntu ushobora kuyimwambura. Mu gihe uwo mutungo uburanwa, ibintu bishobora kuba bitandukanye n’uko umuntu ufite icyo cyangombwa yari asanzwe abyiyumvamo.

Ikibazo si ukuba ufite icyangombwa gusa, ahubwo ni ukumenya niba ushobora kugaragaza uko uwo mutungo wawubonye. Ukagaragaza mu buryo budashidikanywaho uwakugejeje ku kubwita ubwawe cyangwa uwawuguhaye ndetse n’uburenganzira bwashingiweho mu kuwukwandikaho.

Urugero rw’iyo ngingo rwigeze kugaragara mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 24 Ukuboza(12) 2014, hagati ya Harerimana n’abandi barimo abana be ndetse na Sebukayire.

Nk’uko abakozi mu Rukiko rw’Ikirenga baherutse kubisobanura muri vidowo bacishije kuri YouTube, uru rubanza rutanga isomo ry’uburyo inkiko zishobora gusuzuma inkomoko y’umutungo iyo ababurana bavuga ko ari bo bawufiteho uburenganzira.

Icyangombwa cya burundu gishobora kugibwaho impaka!

Nk’uko Nzayisenga Daniel usanzwe ari umukozi w’Urukiko rw’Ikirenga abyemeza, muri uru rubanza Sebukayire yari yarandikishije umutungo ku izina rye avuga ko yawuhawe na Leta. Icyakora, ntiyashoboye kugaragaza inkomoko nyakuri yawo cyangwa ibimenyetso bihagije byemeza ko urwego rubifitiye ububasha rwari rwaramuhaye uwo mutungo.

Ku rundi ruhande, Harerimana n’abavandimwe be bavugaga ko ababyeyi babo bari baraguze uwo mutungo na Karyango mu 1988. Basabaga ko umutungo w’ababyeyi babo wagaruzwa, ukandikwa kuri bo nk’abazungura. Aha ni ho ikibazo cy’ingenzi cyavutse:

Ese umuntu ufite icyangombwa cy’ubutaka ni we uhita aba nyir’umutungo cyangwa iyo adashoboye akugaragaza uko yawubonye arawamburwa?

Urukiko rw’Ikirenga rwasuzumye inyandiko zigaragaza inkomoko y’ubutaka, uburyo bwagiye buhererekanywa ndetse n’ibyanditswe mu bitabo byabugenewe. Rwagereranyije ibimenyetso by’impande zombi, aho kwishingikiriza ku cyangombwa gusa.

Mu mwanzuro w’urubanza, Urukiko rwashingiye ku kuba uburenganzira ku butaka bugomba gushingira ku buryo bwemewe bwo kububona. Muri bwo harimo kubuhabwa hakurikijwe umuco, kubuhabwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa kubugura. Ibi bivuze ko mu gihe habayeho impaka, umuntu ashobora gusabwa kugaragaza ibimenyetso by’uko umutungo yawubonye mu buryo bwemewe.

Icyangombwa cy’ubutaka gishobora kuba ikimenyetso cy’iyandikwa ariko ntigisimbura buri gihe isuzuma ry’inkomoko y’umutungo. Ni ngombwa kumva ko ibi bidahita bivuga ko buri cyangombwa cya burundu kidafite agaciro cyangwa ko gishobora guteshwa agaciro mu buryo bworoshye.

Icyo uru rubanza rwagaragaje ni uko iyo habayeho impaka zishingiye ku burenganzira ku mutungo, inkiko zishobora gusuzuma ibimenyetso birenze inyandiko y’iyandikwa nk’uko byemezwa na Uwikindi Angélique nawe ukora mu Rukiko rw’Ikirenga.

Ati: “Ari naho Urukiko rwahereye rwemeza ko kugira ngo witwe nyir’umutungo ari uko ugomba kugaragaza inkomoko y’umutungo ndetse binemeza ko bidahagije kuba ufite icyangombwa cy’ubutaka .”

Isomo ku bafite ubutaka n’ababuranyi

Abantu bafite ubutaka bagomba kwitondera kubika inyandiko zigaragaza uko babubonye, amasezerano y’ubugure n’izindi nyandiko zemeza uburenganzira bwabo, bigomba kubikwa neza. Ibi bishobora gufasha mu gihe havutse impaka cyangwa hakenewe gusobanura inkomoko y’umutungo.

Ku bantu bari mu manza z’ubutaka, ikibazo ntigikwiye kugarukira ku kuvuga ngo “mfite icyangombwa.” Hakenewe no gusobanura neza impamvu uwo muntu yemerewe kwitwa nyir’umutungo, hashingiwe ku mategeko n’ibimenyetso bihari.

Karibumedia.rw

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026

RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije

August 12, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,892 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,643 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,159 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,067 Views

Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe

By MANIRAGUHA LadisilasSeptember 28, 20260

Hari abantu benshi batekereza ko kugira icyangombwa cya burundu cy’ubutaka, bihita bibaha uburenganzira budasubirwaho bwo…

MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée

September 27, 2026

MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana

September 26, 2026

AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye

September 25, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe

September 28, 2026

MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée

September 27, 2026

MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana

September 26, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.