Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée

September 27, 2026

MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana

September 26, 2026

AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye

September 25, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée
  • MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana
  • AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye
  • MUSANZE: “Habwa wigire” ni gahunda nziza yazahuye bamwe mu banyamusanze
  • Imana ikwiye ibyiza/ Sr. Gina
  • MUSANZE: Gutoza umwana gukopera ni ukumwigisha ubujura_ Nsengiyumva Jean Damascène
  • MUSANZE: Icyizere ni cyose ko nta mpfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka
  • BURERA: Ibikorwa by’Inama Njyanama muri manda y’imyaka itanu 2021_ 2026, byubakiwe ku gushyira umuturage ku Isonga
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée
Politike

MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasSeptember 27, 2026Updated:September 27, 2026179 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Mu rwego rwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo n’ibyuma ndetse ibiyobyabwenge byavumwe mu ruhame na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango kuko ngo ntacyo byamariye abantu uretse kubica.

Ni ubutumwa bwahawe abaturage bo mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze nyuma y’umuganda rusange wakorewe ku mugenzi wa Rwebeya uherereye mu kagari ka Ruhengeri, umudugudu wa Kabaya mu rwego rwo kubungabunga amazi ava mu birunga harengerwa n’ibidukikije.

Nyuma y’uyu muganda rusange witabiriwe n’abantu b’ingeri zose (Abayobozi, ingabo na Polisi, itsinda rya Sober Generation, abahanzi n’abaturage muri rusange), aho Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B.Tierry yavuze ko kuba Leta y’u Rwanda yarafatanije n’abaturage guca ibyuma byagiriye akamaro benshi ndetse ngo n’ibyaha bikaba byaragabanutse cyane.

Yagize ati: “Nyuma yo guca ibyuma, ibikorwa bibi byinshi by’ubwomanzi, ibyaha n’amakimbirane mu miryango byaragabanutse ku buryo bugaragara. Ibyuma byatuzaniraga amafaranga, ni byo ariko bikongera bikayatwara kubera uburwayi bw’ababinyoye bajyaga kwivuza, bamwe bagapfa abandi bagahuma.”

Dr.Murangira yakomeje asaba abagifite ibyuma ko babizana ku neza aho kugira ngo bazabifatanwe kuko aribyo bibi.

Yagize ati: “Burya uwambaye ikirezi, ntamenya ko cyera koko!! U Rwanda rwacu ni rwiza, ni yo mpamvu twifuza u Rwanda ruzira icyuma, rukazira icyaha, turifuza urubyiruko ruri SOBER ku biyobyabwenge na SOBER ku mbugankoranyambaga kuko hari abazikoresha nabi zikabakururira ibyago byo kugwa mu byaha kandi zakagombye kubahahira ariko abazazikoresha nabi, ayo madorari bizarangira bayasize, aribwe n’abandi abayakoreye bari ahatari heza. Ni ukuba SOBER rero.”

Mu butumwa bwe, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye abaturage kwitwararika mu bihe tugiye kwinjiramo by’imvura nyinshi kugira ngo batazahura n’ibibazo, ababigize kandi nabo bagatabarwa.

Yagize ati: “Icyo mbasaba ni ukwitegura by’ukuri imvura nyinshi igiye kuzagwa, mbasaba gusibura imigenda y’amazi, kuzirika ibisenge no gufata amazi yo ku nzu n’abakiri mu manegeka bakahava nk’uko tutahwemye kubibakangurira no kubagira inama kuko icya mbere ni amagara naho ibindi byo, urabikenera ukajya ku isoko cyane cyane twitwararika ku nkuba kuko nazo zishobora kudutwara abantu. Ikindi nabasaba ni ugutabarana igihe habaye ibyago runaka.”

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Uwimana Consolée yavuze ko umuryango ari wo shingiro ry’imbaga nyarwanda ariko yifitemo ibibazo by’abasambanya abana, abagwingira, abata ishuri n’abaterwa inda ari abangavu, bityo asaba buri wese gutanga amakuru ku bakora ayo mahano, abana batiga nabo bagasubizwa ku ishuri.”

Minisitiri Uwimana Consolée atanga ubutumwa

Minisitiri Uwimana yakomeje avuma inzoga zitujuje ubuziranenge n’izizwi nk’ibyuma avuga ko ntacyo zimaze ahubwo ko zisenya imiryango kandi umuryango mwiza ari ushoboye kandi utekanye uzira ibiyobyabwenge ahubwo ukaba SOBER.

Yagize ati: “Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye kuko ntacyo zimariye abantu ahubwo zarabishe abandi barahuma. Ubundi umunyarwanda twifuza nitwe tumurera nk’ababyeyi, niyo mpamvu tugomba kugira umuco wo kuganiriza abana, tukabumva, icyo umwana asabye akagihabwa kibashije kuboneka ariko n’icyo utabonye, akumva ko utakimwimye gihari. Bityo, duharanire ko igihugu cyacu kizira ibiyobyabwenge.”

Mu gusoza Minisitiri Uwimana Consolée yasabye abantu bose kwita ku bana bo mu muhanda, asaba ko buri wese yabigira ibye, abo bana bakava mu muhanda.

Yasabye kandi abantu bose bageze igihe cyo gutora kandi babyemerewe kuzitabira amatora, biyamamaza cyane cyane urubyiruko n’abagore ariko n’abataziyamamaza, bakazayagiramo uruhare rutaziguye kugira ngo azagende neza.

Yanditswe na SETORA Janvier

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana

September 26, 2026

AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye

September 25, 2026

MUSANZE: “Habwa wigire” ni gahunda nziza yazahuye bamwe mu banyamusanze

September 25, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,891 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,642 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,158 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,067 Views

MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée

By MANIRAGUHA LadisilasSeptember 27, 20260

Mu rwego rwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo n’ibyuma ndetse ibiyobyabwenge byavumwe mu ruhame na…

MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana

September 26, 2026

AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye

September 25, 2026

MUSANZE: “Habwa wigire” ni gahunda nziza yazahuye bamwe mu banyamusanze

September 25, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée

September 27, 2026

MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana

September 26, 2026

AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye

September 25, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.