Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana

September 26, 2026

AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye

September 25, 2026

MUSANZE: “Habwa wigire” ni gahunda nziza yazahuye bamwe mu banyamusanze

September 25, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana
  • AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye
  • MUSANZE: “Habwa wigire” ni gahunda nziza yazahuye bamwe mu banyamusanze
  • Imana ikwiye ibyiza/ Sr. Gina
  • MUSANZE: Gutoza umwana gukopera ni ukumwigisha ubujura_ Nsengiyumva Jean Damascène
  • MUSANZE: Icyizere ni cyose ko nta mpfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka
  • BURERA: Ibikorwa by’Inama Njyanama muri manda y’imyaka itanu 2021_ 2026, byubakiwe ku gushyira umuturage ku Isonga
  • MUSANZE: Abafatanyabikorwa ba Red Rocks biyemeje kurwanya indwara z’ibyorezo
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana
Politike

MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasSeptember 26, 2026Updated:September 26, 2026157 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo ibyuma n’ibindi biyobyabwenge, nibyo bizubaka umuryango nyarwanda ushoboye kandi utekanye.

Ibi ni ibyagarutsweho n’abayobozi batandukanye mu bukangurambaga bw’icyumweru cy’umuryango mu ntara y’Amajyaruguru.

Mu karere ka Musanze, kuri uyu wa 24/09/2026, ubu bukangurambaga bwabimburiwe n’igikorwa cya Siporo cyitabiriwe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Uwimana Consolée mu nsanganyamatsiko igira iti: “Sober sober generation.” Bivuze kubaho udafite ikiyobyabwenge mu mubiri wawe.

Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa RIB Murangira B.Tierry yagize ati:” Impamvu twese turi hano nuko turi ‘Sober’ kuko ntabwo iyi Siporo twari kuyishobora dufite ikiyobyabwenge mu mibiri yacu. Biriya biyoga byose bitujuje ubuziranenge, abanyarwanda babibumbiye hamwe babyita icyuma. Murabizi ko hariho gahunda ya ‘Tunyweless’ niba byakunaniye kuzivaho, nywa inzoga nkeya kuko iyo warengeje, bigushyira mu byago byinshi byo gukora ibyaha kuko aho tubihagarikiye, ibyaha biragenda bigabanuka.”

Murangira yakomeje asaba buri wese gutanga amakuru aho abonye icyuma hose.

Yagize ati: “Dufatanye dutange amakuru h’ahagaragara ibyuma. Ntimubemerere kuko igihugu gusa neza kitagira icyuma kuko gikeneye urubyiruko ruzira icyuma ahubwo rukaba urubyiruko rugikuriramo, rukagishakiramo ndetse rukakibyariramo abana bazumva ibyuma nk’amafeka.”

Minisitiri w’uburinangire n’iterambere ry’umuryango Uwimana Consolée yashimiye abitabiriye iyi Siporo kuko batakanzwe n’imvura maze ababwira ibyiza bya Siporo.

Yagize ati: “Siporo ni ubuzima nk’uko dusanzwe tubizi ariko njyewe nk’Umusiporitive’ [Ukora Siporo], nzi icyo inyigisha. Siporo buriya yigisha Disipilini, yigisha kugendera ku mategeko, yigisha kugira intego kandi ugaharanira kuyigeraho kuko ikwigisha gukoresha igihe cyawe neza, yakwigisha umutima wawe n’ubwenge icyarimwe kandi ikakwigisha kugira abo ukorana nabo byanze bikunze.”

Minisitiri Uwimana Consolée yanavuze ku bukangurambaga buri gukorerwa mu ntara y’Amajyaruguru bwo kurwanya ibiyobyabwenge muri iki cyumweru cy’umuryango.

Yagize ati: “Nagira ngo nongere mbifurize kugira umuryango ushoboye kandi utekanye. Ibyo navugaga bya Siporo, burya umuryango ni nk’ikipe kuko ntacyo wageraho buri wese ari gukina ize.”

Uwimana Consolée yakomeje avuga ko Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango,muri gahunda za Guverinoma yahaye umuryango ibipimo ngenderwaho mu muryango ushoboye mu bukungu, imibereho myiza no mu miyoborere myiza.

Yagize ati: “Mu bukungu ni Umuryango ufite abantu bafite ubuzima, bakora, bibeshejeho, bareba kure, bafite imishinga, bakorana n’ibigo by’imari ndetse bakagendana n’ikoranabuhanga. Abo nibo bakenewe mu bukungu. Mu mibereho myiza ni abafite ubuzima buzira umuze, bibuka ko babyaye abana kandi ko bose bafite ubwisungane mu kwivuza, ntawe utiga kandi batuye ahantu hafite isuku, byaba byiza bakaba bafite amazi n’umuriro, mu gihe mu miyoborere myiza, umuryango ubana mu buryo bwemewe n’amategeko, aho abashyingiranywe bicara bakaganira kandi bakaganiriza n’abana babo; ukaba kandi n’umuryango uzi ibikorwa bya Guverinoma ariko noneho ugira n’umwanya wo kubijyamo.”

Minisitiri Uwimana yashoje avuga ku bukangurambaga bwo kurwanya ibyuma n’ibiyobyabwenge mu muryango.

Yagize ati: “Ntabwo wagira umuryango unywa ibyuma ngo uvuge ko ufite umuryango kuko icyuma gituma utagira umwanya wo gutekereza. Turi mu karere ka Musanze, ndahazi ariko twari tumaze iminsi tutabona ba basore b’intarumikwa ahubwo wasangaga amatama yabo yarabyimbye, barabaye abasaza kubera ibyuma. Barakora ni byo ariko ntacyo bamariye umuryango kuko icyo bakoreye cyose bagitahana mu nda, bagwingije abana, nta Mituelle, ukirirwa ukoboka ariko ntiwibuke ko n’umwana wawe agomba kwiga.”

Minisitiri Uwimana yanavuze ko mu miyoborere myiza abantu bari mu makimbirane, buri wese (Umugabo cyangwa umugore) anywa ayo yakoreye ubundi bagataha barwana kuko baba basinze, bityo abana ngo bagahunga bana ndetse bagahinduka n’inzererezi, rimwe na rimwe ngo ayo makimbirane akavamo n’impfu. Aha ni nayo yahereye asaba abayobozi ku nzego zose kugira uruhare mu kwegera imiryango ifite ibibazo n’amakimbirane ikongera ikaba imiryango ishoboye kandi itekanye.

Yanditswe na SETORA Janvier

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye

September 25, 2026

MUSANZE: “Habwa wigire” ni gahunda nziza yazahuye bamwe mu banyamusanze

September 25, 2026

BURERA: Ibikorwa by’Inama Njyanama muri manda y’imyaka itanu 2021_ 2026, byubakiwe ku gushyira umuturage ku Isonga

September 17, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,887 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,641 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,154 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,066 Views

MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana

By MANIRAGUHA LadisilasSeptember 26, 20260

Kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo ibyuma n’ibindi biyobyabwenge, nibyo bizubaka umuryango nyarwanda ushoboye kandi utekanye.…

AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye

September 25, 2026

MUSANZE: “Habwa wigire” ni gahunda nziza yazahuye bamwe mu banyamusanze

September 25, 2026

Imana ikwiye ibyiza/ Sr. Gina

September 24, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana

September 26, 2026

AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye

September 25, 2026

MUSANZE: “Habwa wigire” ni gahunda nziza yazahuye bamwe mu banyamusanze

September 25, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.