
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo, Shaikha Al Nuwais, kuri uyu wa 03/09/1/2026 yasuye ikigo cy’Ubukererugendo bushingiye ku muco (Red Rocks Initiative) maze akora agashya yifatanya n’abakaraza mu gushimisha abari mu birori byo gusoza Iserukiramuco ryari rimaze icyumweru rikorerwa muri iki kigo.
Uyu munyamabanga mukuru yasuye iki kigo cya Red Rocks Initiative kuya 03/09/2026 mbere yuko yitabira umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi wagombaga kuba ku munsi ukurikiyeho ni ukuvuga kuya 04/09/2026.
Asoza iri serukiramuco yaraherekejwe n’abandi banyamahanga batandukanye bo ku migabane itandukanye y’Isi by’umwihariko ab’uruhu rwera bazwi nk’abazungu n’abirabura baturutse mu bihugu bya Kenya; Kongo; Uganda n’ahandi muri Afurika.
Akigera mu kigo nyirizina cya Red Rocks yasuye ahamukirwaga ibikoresho byakozwe n’abafatanyabikorwa b’iki kigo aho yageze akahasanga agaseke keza ka kinyarwanda n’imbehe ikozwe mu ibumba rya kinyarwanda; Ibikoresho by’ubugeni n’ibindi kandi byose ku giciro cyashimishije ababikora, maze mu gukora agashya yifatanya n’abakaraza kwizihiza ibirori mu mu murishyo mwiza w’ingoma.

Mu gitabo cy’abashyitsi, uyu Shaikha Al Nuwais yanditsemo ko yishimye ibikorwa bya Red Rocks kubera ngo yahabonye byinshi bisigasira umuco nyarwanda.
Yagize ati: “Nk’uhagarariye ishami ry’ubukerarugendo mu muryango w’abibumbye, nishimiye gusura iki kigo cya Red Rocks initiative kuko nahabonye byinshi bisigasira umuco nyarwanda aho nabonye ibikoresho gakondo, amafunguro n’ibyo kunywa biteguranwe isuku kandi mu buryo bwa kinyarwanda.
Nasomye ku mutobe wabo uzwi nka ‘Welcome juice” urwagwa rwa kinyarwanda ndetse no ku mateke ageretse ku bishyimbo; Ibijumba n’ibirayi byokeje maze numva ndanyuzwe.”
Shaikha Al Nuwais yakomeje avuga ko yashimishijwe kandi n’uburyo iki kigo cya Red Rocks cyiyegereje abaturange nk’abafatanyabikorwa bacyo bakora ibintu byiza bijyanye n’umuco nyarwanda kandi bikabinjiriza ifaranga bakiteza imbere mu ngo zabo.
Amakuru yizewe agera kuri Karibumedia.rw nuko uyu Shaikha Al Nuwais ari we mugore wa mbere w’umwarabu wagiye kuri uyu mwanya mu mateka y’uyu muryango umaze imyaka isaga 50.
Shaikha Al Nuwais yarangije amasomo ye muri Zayed University mu 2006 akaba afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ubucuruzi n’imari, ari naho yubakiye izina mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli.
Umwuga we yawubatse cyane binyuze muri Rotana Hotels, imwe mu masosiyete akomeye mu bijyanye n’amahoteli mu burasirazuba bwo hagati. Ibi byamufashije kandi kugira uruhare mu iterambere ry’urwego rw’ubukerarugendo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.







Yanditswe SETORA Janvier
