
Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka, ku itariki ya 14/08/2026 ahagana saa moya hagaragaye umwotsi mwinshi, aho byagaragaye ko ari Inkongi y’umuriro yadukiriye ishyamba rya pariki y’Igihugu mu kirunga cya Muhabura; Byageze mu ma saha ya saa mbiri za mugitondo ikirimi cy’umuriro gitangiye kugaragara, kugeza ubu imibare y’ikigereranyo igaragaza ko byibuze hahiye hafi hegitari zirenga mirongo itatu”+30ha”.

K’ubufatanye bw’abaturage; Abayobozi mu nzego zitandukanye hamwe n’Inzego z’Umutekano, bazimije burundu inkongi y’umuriro yari imaze iminsi itatu. Iri shyamba rikimara gufatwa byagaragaye nk’ibikomeye kubera igihe cy’izuba, aho ibyatsi n’ibiti byumye hari impungenge ko bitari bworohe kurizimya kubera umuyaga mwinshi urangwa muri kiriya gice cy’aho bita ku muremure washoboraga gukwirakwiza umuriro ahantu hanini. Ku muremure, ni mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Cyanika. Aha hantu haba umuyaga mwinshi, bikaba bivugwa ko ari ukubera ubuhumekero bw’ubuvumo bwaho.
Abaturage bavuga iki ku cyateye iriya nkongi?
Mu nkuru yacu Karibumedia.rw yabatangarije ko ari ubugira gatatu mu myaka mirongo ine irenga ririya shyamba rishya, abaturage igihe cyose bashyira mu majwi aborozi b’inzuki “Abavumvu”.
SAMVURA Jacques, ni umuturage utuye hariya yavuganye n’umunyamakuru wa Karibumedia.rw aho yagize ati: ” Njyewe ndi umuturage ubarizwa muri koperative ‘Green volcanoes’ yita ku bidukikije, dukora Isuku muri Pariki y’ibirunga kandi duherekeza na ba mukerarugendo, ibyabaye byadutunguye kuko ntitwari tuzi ko hari imitiba y’inzuki bahisha mu ishyamba. Ubu tugiye kurushaho kuba maso, bariya bantu tuzabafata kuko bajya guhakura inzuki ziba mu ntare n’iziba mu biti ‘imbigo”. Tuzimya ishyamba twabonye imitiba mu ishyamba, bityo turakeka ari abavumbu batayemo umuriro kuko nari mpiriye mu rutare ngiye gufata urwego bakoreshaga ni umusirikari wamfashije kuvamo.”

BAZANSANGA J. Dedieu utuye mu murenge wa Gahunga; Akagari ka Gisizi, akaba abarizwa muri kopoperative ibungabunga ibidukikije yitwa ‘COAPOGA’ we yagize ati: “Uko twabibonye, ishyamba ryaba ryokejwe n’abavumvu kuko tuzimya abaturiye hariya wumvaga bavuga ko nta muntu ugera hariya uretse abitwikira ijoro bakajya gushakayo ubuki. Gusa ntibabavuze mu izina, bityo byari ngombwa ko dutabara kubera natwe ridufatiye runini kuko muri koperative yacu tubona Revenue Sharing ‘10%’, akomoka Ku bukeratugendo bukorerwa muri pariki y’ibirunga.”

Bwana BAZANSANGA Jean Dedieu
Hari harafashwe ingamba ko nta nzuki zigomba kugera muri pariki y’ibirunga no mu nkengero zayo
Dukora iyi nkuru twashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iyi nkongi y’umuriro ikunze kugaragara mu ishyamba rya pariki y’Igihugu mu kirunga cya Muhabura igice giherereye mu karere ka Burera, maze umunyamakuru ahamagara Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Madame MUKAMANA Soline
Mayor Soline yagize ati: “Kugeza ubu bikekwa ko ari abavumvu baritwitse, bagiye guhakura ubuki mu urutare kuko abagiye kuhazimya basanzeyo urwego rwabafashaga kuririra urwo rutare. Ahahiye ni hafi hegitari 12.”

Madame MUKAMANA Soline, Umuyobozi w’Akarere ka Burera.
Yakomeje agira ati: “Hafashwe ingamba zo gukomeza gukangurira abaturage bahegereye n’abandi kwirinda kujya guhakura mu ishyamba; Kwirinda guhigamo no gutema ibiti by’ishyamba, hagamijwe kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima kandi abaturage ubwabo bakaririnda kuko ribafitiye akamaro.”

Itegeko riteganya iki ku muntu ufatiwe mu bikorwa byangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima?
Itegeko N°48/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 rivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.
Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).
Pariki y’Igihugu ku kirunga cya Muhabura, ifite akamaro ku iterambere ry’abaturage baho.
Ikirunga cya Muhabura gifite ubutumburuke bwa metero 4170, gifite ishyamba rifatiye runini abaturage n’urusobe rw’ibinyabuzima kuko ririmo inyoni n’inyamaswa utasanga ahandi ndetse ribamo n’ingagi zo mu misozi miremire utasanga henshi ku isi. Habarizwamo groupe bita Kwitonda na Nyakagezi zamenyerejwe kandi zisurwa na ba mukerarugendo, amafaranga avuye mu bukeratugendo havamo 10% Revenue Sharing ahabwa amakoperative akorera mu nkengero za parike y’ikirunga cya Muhabura.
Abaturage ba Burera bakoze akazi katoroshye, kuzimya ishyamba ni ubuhanga bwihariye kuko ntibyumvikana ukuntu umuriro nk’uriya waba uzimye mu minsi itatu gusa. Muri Afurika yose hari ikigo kimwe gusa cyo muri Afurika yepfo kizobereye kuzimya umuriro mu ishyamba gikoresheje indege, ubwo n’ubundi ryashyaga byatekerejweho ko bakodesha ziriya ndege ariko abaturage ba Burera bagaragaza ko bafite ubuhanga n’ubushonozi bwo kuzimya ishyamba.
Karibumedia.rw nk’ijisho ry’ibidukikije; Urusobe rw’ibinyabuzima; Umuco n’ubukerarugendo bukorerwa muri pariki y’ibirunga, nayo irakangurira abaturage bo mu nkengero za pariki y’ibirunga kureka gukorera ibikorwa muri pariki y’ibirunga kuko bimwe mu bikorwa bya muntu aribyo mwanzi w’ibidukikije. Bityo rero buri wese akomeze abe maso kugira ngo habungabungwe Urusobe rw’ibinyabuzima, harimo inyoni n’inyamaswa; Ibikururuka ndetse n’ingagi ziboneka hake kw’isi.






Karibumedia.rw
