
Kugeza ubu, Dr. Kizza Besigye, umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, ari kuvurirwa mu cyumba cy’indembe (ICU) mu bitaro bikuru bya Mulago i Kampala. Ni nyuma yo kugira ikibazo cy’ubuzima, ubwo yari mu rubanza ku munsi wejo ku wa 29 Nyakanga 2026.
Besigye wari mu Rukiko Rukuru rwa Uganda (High Court Criminal Division) i Kampala, aho aburanira ku byaha birimo ubugambanyi, yakoresheje imbaraga nyinshi ahakana ibyo ashinjwa. Umugore we, Winnie Byanyima yatangaje ko ubuzima bw’umugabo we budahagaze neza, avuga ko atakibasha kuvuga ndetse no kwinyagambura.

Kizza Besigye wahoze ari muganga wihariye wa Perezida Yoweri Museveni, yanabaye umusirikare muri UPDF afite ipeti rya Colonel. Yatawe muri yombi mu Ugushyingo 2024, ashinjwa ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi, ibyo we ahakana bituma agwa igihumure.
Mu ibaruwa ifunguye umuhungu we, Adam Ampa Besigye, yasabye ko se yahabwa uburenganzira bwo guhabwa ubuvuzi bwihuse kandi bwigenga, avuga ko ikibazo cye gikwiye kurebwa nk’icy’ubuzima n’uburenganzira bwa muntu, aho kuba ikibazo cya politiki gusa.

Karibumedia.rw
