Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Rwemeje Itabwa Muri Yombi ry’Abayobozi Babiri mu Karere ka Nyamagabe

July 30, 2026

UGANDA: Kizza Besigye ari kuvurirwa mu bitaro bya Mulago

July 30, 2026

Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize uburwayi

July 30, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Rwemeje Itabwa Muri Yombi ry’Abayobozi Babiri mu Karere ka Nyamagabe
  • UGANDA: Kizza Besigye ari kuvurirwa mu bitaro bya Mulago
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize uburwayi
  • U Rwanda rwamaganye amasezerano RDC yagiranye na FDLR, ruvuga ko anyuranyije n’ay’i Washington
  • GAKENKE na MUSANZE: Hamuritswe uburyo bwo guteka mu mashuri hakoreshwa Gaz aho gukoresha inkwi
  • RWANDA: Mu mezi 6 gusa, hacurujwe abanyarwanda 204 ariko bagaruwe mu Rwanda
  • Abahagarariye Amatorero n’Imiryango itari iya Leta, ntibemerewe kugurisha Ibikorwa n’Imitungo byayo
  • MUSANZE: Nta rubyiruko twifuza kubona hirya no hino mu mihanda mu gihe abandi bari kwigishwa imyitwarire ikwiye
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » U Rwanda rwamaganye amasezerano RDC yagiranye na FDLR, ruvuga ko anyuranyije n’ay’i Washington
Politike

U Rwanda rwamaganye amasezerano RDC yagiranye na FDLR, ruvuga ko anyuranyije n’ay’i Washington

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJuly 30, 2026Updated:July 30, 202653 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye amasezerano aherutse gusinywa hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa FDLR, ivuga ko anyuranyije n’ibikubiye mu masezerano y’amahoro ya Washington. Ayo masezerano asaba Kinshasa gusenya burundu uwo mutwe, aho kugirana nawo ibiganiro cyangwa amasezerano.

Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2026, Minisitiri ushinzwe Ukwishyira hamwe kw’Akarere muri RDC, Floribert Anzuluni, afatanyije n’Umuvugizi wa Guverinoma akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru, Patrick Muyaya, batangaje ko FDLR yamaze gusinya amasezerano yo gushyira intwaro hasi, gusezerera abarwanyi bayo no kubashyira mu bigo by’agateganyo.

Anzuluni yavuze ko ayo masezerano ari imwe mu ntambwe Guverinoma ya RDC itewe ishema ko yagezeho mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Washington, asobanura ko FDLR yemeye gusesa umutwe wayo no gutangira gahunda yo gusezerera abarwanyi.

Yagize ati: “Uyu munsi twishimiye kubamenyesha ko habaye impinduka ikomeye ku kibazo cya FDLR. Nyuma y’ibikorwa byamaze igihe, FDLR yasinye amasezerano yo gushyira intwaro hasi; Gusezerera abarwanyi no kubashyira ahantu bacumbikirwa by’agateganyo.”

Yakomeje avuga ko bamwe mu barwanyi ba FDLR, barimo n’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashobora guhitamo gusubira mu Rwanda mu gihe abandi bashobora koherezwa mu bindi bihugu. Yavuze kandi ko Umuryango Mpuzamahanga uzagira uruhare mu gufasha abazagaragaza impungenge z’umutekano wabo nibaramuka bahisemo gutahuka mu Rwanda.

Muri ayo masezerano kandi, hashyizweho komisiyo ihuriweho na Guverinoma ya RDC, abayobozi ba FDLR n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho. Ku ruhande rwa Guverinoma ya RDC, Umuvugizi wayo Patrick Muyaya yasobanuye ko ijambo “gusenya” rikoreshwa mu masezerano ya Washington ridakwiye gusobanurwa nk’iryerekeza ku kurimbura abarwanyi ba FDLR. Yagize ati: “Gusenya ntabwo bivuze kwica.”

Icyakora, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ayo masezerano nta sano afitanye n’amasezerano y’amahoro ya Washington.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga X ku wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko amasezerano hagati ya RDC na FDLR adashobora gufatwa nk’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijwe i Washington.

Yagize ati: “Isinywa ry’ibyiswe amasezerano hagati ya se (Leta ya RDC) n’umuhungu we (FDLR), ndetse n’umwuka mubi (ingengabitekerezo ya Jenoside), nta na hamwe rihuriye n’amasezerano y’amahoro ya Washington kuko nta hantu na hamwe ariteganya.”

Amb. Nduhungirehe yibukije ko FDLR itigeze iba mu mpande zashyize umukono ku masezerano ya Washington, ahubwo ko ayo masezerano yasabaga Guverinoma ya RDC gufata ingamba zo gusenya uwo mutwe, aho kuwugirana amasezerano. Yanagaragaje ko Kinshasa yari yarihaye igihe cy’iminsi 90 cyo kurangiza icyo gikorwa, ariko ko cyarangiye nta cyari cyakozwe, ashimangira ko aya masezerano mashya ari uburyo bwo gutinza no kuyobya ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijwe.

Yakomeje avuga ko kuva amasezerano ya Washington yashyirwaho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025, Guverinoma ya RDC yakomeje kongera ubufatanye bwa gisirikare na FDLR ndetse ikinjiza bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe mu ngabo zayo. Yongeyeho ko Kinshasa yanakomeje ibikorwa byo gushimangira imiterere ya politiki ya FDLR, ikoresheje bamwe mu banyapolitiki bafitanye isano n’ubutegetsi bwa kera baba mu Burayi, barimo: Jean-Luc Habyarimana; Fabien Singaye; Thomas Nahimana na Thadée Kwitonda.

Izi mpaka ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington zije mu gihe impande zikomeje gutanga ibisobanuro bitandukanye ku buryo ikibazo cya FDLR gikwiye gukemurwa, mu rwego rwo gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Karibumedia.rw

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

GAKENKE na MUSANZE: Hamuritswe uburyo bwo guteka mu mashuri hakoreshwa Gaz aho gukoresha inkwi

July 29, 2026

Abahagarariye Amatorero n’Imiryango itari iya Leta, ntibemerewe kugurisha Ibikorwa n’Imitungo byayo

July 25, 2026

MUSANZE: Nta rubyiruko twifuza kubona hirya no hino mu mihanda mu gihe abandi bari kwigishwa imyitwarire ikwiye

July 25, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,740 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,516 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,009 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026977 Views

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Rwemeje Itabwa Muri Yombi ry’Abayobozi Babiri mu Karere ka Nyamagabe

By MANIRAGUHA LadisilasJuly 30, 20260

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), binyuze ku muvugizi warwo Dr. Thierry B. Murangira, rwemeje itabwa muri…

UGANDA: Kizza Besigye ari kuvurirwa mu bitaro bya Mulago

July 30, 2026

Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize uburwayi

July 30, 2026

U Rwanda rwamaganye amasezerano RDC yagiranye na FDLR, ruvuga ko anyuranyije n’ay’i Washington

July 30, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Rwemeje Itabwa Muri Yombi ry’Abayobozi Babiri mu Karere ka Nyamagabe

July 30, 2026

UGANDA: Kizza Besigye ari kuvurirwa mu bitaro bya Mulago

July 30, 2026

Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize uburwayi

July 30, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.