
Dr. Murigande ntiyumva uko umuntu agurisha urusengero, abarusengeragamo batabishyizeho umukono.
Senateri Dr. Charles Murigande yagaragaje ko atumva uburyo umuntu cyangwa itorero runaka yagurisha urusengero abarusengeramo batabanje kubishyiraho umukono, ashimangira ko ari ibintu bidakwiriye.
Yabigarutseho ku wa 23 Nyakanga 2026, ubwo yari muri Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga; Ubumwe bw’abanyarwanda n’Umutekano mu biganiro na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta. Dr. Murigande yagaragaje ko Urusengero ari igikorwaremezo kandi rusange, bityo ko nta muntu ukwiye kurugurisha Abakirisitu batabanje kubyemeza.
Yemeje ko iyo mikorere idakwiriye, ko umuntu cyangwa itorero kugira ngo rigurishe urusengero biba bikwiye kubanza kubaza abarusengeragamo bakabyemeza binyuze mu gusinya ku nyandiko yemera ko rugurishwa.
Yagize ati: “Urusengero ni umutungo rusange, ubundi ntibakabaye barugurisha buri munyamuryango wese atasinye. Urusengero maze imyaka 30 nsengeramo, pasiteri warwo yarwiyitirira? Amaturo yanjye natanzeyo!? Ibya cumi byanjye biba ibye gute!?”
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, na we yunze murya Dr. Murigande, ashimangira ko ibikorwa by’urusengero n’imiryango itari iya Leta bitaba bikwiye kugurishwa.
Yagize ati: “Ntabwo ari urusengero gusa, n’imiryango itari iya Leta iyo ifunzwe, ibikoresho byayo ntabwo bigurishwa, hari amategeko abigena bigahabwa indi miryango ikora kimwe nayo ariko nyine ntibibuza ko hari abantu babikora.”

Mu cyo twise “Umugambi mubisha wa ‘NDUMUJURA'”, Karibumedia mu nkuru yo ku wa 02/05/2026 twavuze ku bantu bibarujeho imitungo itari iyabo. Twabahaye urugero: Mu karere ka Burera; Umurenge wa Cyanika. Umupasiteri umwe yibarujeho isambu y’itorero, ingana cyangwa irenga hegitari ebyiri arayigurisha.
Ibi babigaragaje mu gihe muri iki gihe hari insengero zimwe zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa, hakaba aho usanga zimwe zishobora kugurishwa kandi abanyetorero batabanje kubijyaho inama.
Karibumedia.rw
