Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

October 23, 2026

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II
  • Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje
  • Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN
  • Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA
  • Ivuka rya FRN ya Joseph Kabila rikuraho urujijo ku birego byo gushyigikira M23 byegekwaga ku Rwanda/ Evode UWIZEYIMANA
  • Inzu nshya y’ababyeyi yatashywe kandi ihabwa umugisha
  • MUSANZE: Urubyiruko rw’abakorerabushake, rwiyemeje kuba umusemburo w’impinduka
  • Breaking News: BURERA, urupfu rw’amayobera rwa NIZEYIMANA uri mu kigero cy’imyaka15
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » BURERA: Abaturage bakomeje kwinubira service bahabwa n’umuyobozi w’Akagari ka Buramba “SEDO”
Amakuru

BURERA: Abaturage bakomeje kwinubira service bahabwa n’umuyobozi w’Akagari ka Buramba “SEDO”

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJuly 9, 2026Updated:July 19, 2026205 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link


Kuri uyu wa Kane, tariki ya 09/07/2026 mu nama yabereye muri centre ya Ruganda; Akagari ka Buramba mu murenge wa Gahunga. Abaturage bo muri aka kagari bagejeje ku muyobozi w’Akarere ikibazo kibabangamiye cy’umuyobozi ushinzwe iterambere “SEDO”, udakozwa ibya “Gahunda ya Duhari ku bwanyu.”

Muri iyi minsi ubuyobozi bw’Akarere ka BURERA bushishikajwe no kwegera abaturage ariko bamwe mu baturage bakomeje kugaragaza ko babangamiwe no kudakemurirwa ibibazo, aho usanga mu nama zitandukanye ndetse no mu nteko z’abaturage bagaragaza ko bafite ibibazo bidakemurwa harimo no kwakwa ruswa.

() Ni Umuturage utuye mu mudugudu wa Murambi; Akagari ka Buramba mu murenge wa Gahunga, yagaragarije mu ruhame ikibazo cye ko yahemukiwe bikomeye na SEDO w’ako kagari witwa NISHIMWE Clémentine. Abaturage bari mu nama bahise bacurira, ibi byagaragaye ko yababeragije.

Yagize ati: “Nagiye kwaka service yo guhindurirwa icyiciro ngo mbone uko nishura ubwisungane mu kwivuza “Mutuelle de santé”, maze SEDO yanga kunyakira ahubwo arantuka ankoza isoni kandi mu by’ukiri nari musanze ngo amfashe nshobore kwishura ubwisungane.”

Uyu muturage yakomeje agira ati: “Uyu ni umuyobozi wanjye koko ariko ibyo yankoreye ntibikwiriye kuko nanjye ndi umuyobozi, nkuriye umuryango wa ngobyi kandi nitwe dufasha ubuyobozi gushishikariza abo tuyoboye gutanga ubwisungane mu kwivuza n’izindi Gahunda za Leta. Bityo rero, niba atarabashije kunyumva no kunyakira ahubwo akantuka akampa n’ibyo gupfunyika ndetse hafi no kunshiraho ndibaza ngo umuturage uciriritse munsi yanjye yamufasha iki!?”

Umunyamakuru yakuwe k’urubuga rw’umurenge Shyishitabona

Umunyamakuru wa Karibumedia aba k’urubuga rw’Umurenge wa Gahunga, ubwo k’urubuga hatangazwaga ibyabereye mu nama umunyamakuru byatumye agaruka ku myitwarire y’uriya muyobozi “SEDO” nibwo umwe mu bashinzwe gucunga urwo rubuga yahise arumukuraho. Si ubwa mbere uriya SEDO ashirwa mu majwi ko ahutaza abamugannye, ku wa 04 Kanama 2025 ikinyamakuru Karibumedia cyamukozeho inkuru igira iti: “BURERA: Abaturage barinubira service mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere”

Byagiye bigaragara kenshi ko muri uriya murenge ubuyobozi butishimira itangazamakuru kuko si umunyamakuru wa Karibumedia wahahutarijwe wenyine, hari n’abandi banyamakuru bakunze kuhagera bakahahurira n’uruva gusenya: “Ibibazo birimo gutotezwa; Gusuzugura no kwimwa amakuru.” Gusa Umuyobozi w’Umurenge uhari ubu atanga amakuru ku byabaye ariko urubuga rw’Umurenge wa Gahunga, ni urubuga utakwifuza kubaho ugira ukuri kuko ibyabo ni ugusingiza gusa kandi burya ibitagenda biranengwa ngo bikosorwe cyane ko abaruriho ari abahatuye. Ni ahantu hagafashwe nko mu rugo.

Mu gihe twateguraga iyi nkuru twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bubivugaho, maze duhamagara Mayor ngo tumubaze ntiyafata telefone ariko tumwandikira ubutumwa bugufi tugira ngo tumubaze igikorwa igihe umuyobozi bigaragaye ko akomeje kuberagiza abaturage. Nabwo Umuyobozi ntiyabashije kubusubiza.

Mu gihe tugitegereje icyo umuyobozi w’Akarere adutangariza kuri iyi nkuru, turizeza abasomyi b’ikinyamakuru cyacu ko tuzakomeza kubakurikiranira iby’iki kibazo ndetse no kuba tutazacyibwa intege n’abatumva ko umuturage yakomeza kuba ku isonga. Abifitemo icyo muri Karibumedia twise “Umugambi mubisha wa NDUMUJURA”, tubaburire bazibukire kandi bacire birarura.


Karibumedia.rw

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA

October 19, 2026

Breaking News: BURERA, urupfu rw’amayobera rwa NIZEYIMANA uri mu kigero cy’imyaka15

October 17, 2026

MUSANZE: Inzego zitandukanye zikomeje kwihanganisha abagezweho n’inkongi y’umuriro mu isoko rya GOICO

October 15, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,946 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,698 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,223 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,076 Views

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

By MANIRAGUHA LadisilasOctober 23, 20260

Nk’ibisanzwe tariki ya 22/10/2026, hizihizwa umunsi Mukuru witirirwa Mutagatifu Yahani Pahulo wa II mu Rwanda…

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026

Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA

October 19, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

October 23, 2026

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.