
Iran ikomeje kwandika amateka mu bijyanye n’intambara, aho imaze kwerekana ko igihugu gito gifite ibikoresho bito gishobora guhangana n’ibikomerezwa bifite ibitwaro binini hifashishijwe amayeri mashya yo gutungura umwanzi.
Iran yize amayeri yo gukora amato y’imibu (Mosquito fleets) ku bwinshi, aya ni amato mato; Yihuta cyane; Yikoreye missile n’intwaro ziremereye, akatakira rimwe mu mpande zitandukanye. Aya mato niyo ari gukoreshwa n’Ingabo za Irani, zishinzwe kurinda umuhora wa Hormuz.
Muri Mata 2026, aya mato yakomeje guteza ibibazo bikomeye igisirikare cya Amerika n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump kuko n’ubwo Amerika ivuga ko yashenye amato manini y’intambara ya Iran, aya mato mato yo yagumye ari ikibazo gikomeye kuri yo.
Uburyo bwo gutera mu kivunge (Swarm Tactics).
Iran ntikoresha amato manini, ahubwo ikoresha amagana y’amato mato. Iyo agabye igitero icyarimwe (mu kivunge), ashobora kurenga ubushobozi bwa radars n’imbunda z’amato manini ya Amerika kuko aba ari menshi kandi akagenda yihuta cyane (amwe agera ku muvuduko wa kilometero 185 ku isaha).
Kwihisha mu buvumo (Invisible Sea Demons)
Ayo mato hari atagaragara ku masateliti kuko amenshi aba ahishe mu buvumo no mu bitare biri ku nkombe z’inyanja, akaba ashobora gusohoka no kugaba igitero mu minota mike cyane.
Intwaro zayo
Aya mato n’ubwo ari mato, amenshi aba afite imbunda ziremereye; Misile zirasa amato manini ndetse na drones. Aya mato akorera mu matsinda menshi agatera icyarimwe nk’imibu ku bwato bunini bw’umwanzi, akabuzahaza mu buryo butunguranye.
Intambara y’udushya (Asymmetric Warfare)
Inzobere mu ntambara zigaragaza ko ubu buryo bw’imirwanire ari aho igihugu gifite ubushobozi buke ku mpapuro gikoresha amayeri yihariye agabanya icyuho hagati yacyo n’umwanzi ukomeye.
Iran yakoresheje aya mayeri mu myaka myinshi, cyane cyane binyuze mu ngabo zayo za Islamic Revolutionary Guard Corps zirinda inyanja, aho aya mato mato akora ibikorwa byo gutungura, kugota no guhangayikisha umwanzi.

Aya mato niyo Iran ikoresha mu gufunga inzira ya Hormuz, inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli ku isi, ibintu byatumye Isi ihura n’izamuka ridasanzwe ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Petroli aho ubuzima bukomeje guhenda hirya no hino ku isi.
Karibumedia
