Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
  • MUSANZE: Hamenwe litiro zisaga ibuhumbi 30 za Ethanol n’amakarito 4200 y’inzoga zitujuje ubuziranenge
  • NGORORERO: Ibihazi byari byivuganye Gitifu w’umurenge akizwa n’amaguru
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Kagame yasabye abo bireba gukorana ngo imbuga nkoranyambaga zibe ‘Monetized’
Amakuru

Kagame yasabye abo bireba gukorana ngo imbuga nkoranyambaga zibe ‘Monetized’

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasFebruary 6, 202647 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Perezida Paul Kagame yasabye inzego bireba gukora ubukangurambaga, kugira ngo abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bajye babona amafaranga aziturukaho.

Mu busanzwe mu Rwanda abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, YouTube na TikTok ntacyo binjiza, mu gihe mu bindi bihugu abazikoresha binjiza amafaranga biciye muri ‘publicité’ zinyuzwa mu bihangano byabo.

Icyakora abari mu Rwanda bashobora kwinjiza amafaranga kuri ziriya mbuga, ariko bisaba ko babanza kwiyandikisha nk’abatuye mu bindi bihugu ‘Monetization’ yemewemo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare ubwo inama ya 20 y’umushyikirano yari ku munsi wayo wa kabiri, ikibazo cya ‘Monetization’ idakunda ku bakoresha imbuga nkoranyambaga cyagaragajwe nk’umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie ndetse n’umunyamakuru Mutesi Scovia.

Bruce Melodie yasobanuye ko usibye kuba umuziki ari umurimo utunga uwukora, nanone uko ukura ari nako utanga umusanzu wa 5% mu kubaka u Rwanda kandi abahanzi bifuza gutanga uwisumbuyeho.

Uyu muhanzi wasabye ko ubuhanzi bwakongerwa mu bukerarugendo kuko abahanzi ari nk’ingagi, yasabye Perezida Kagame ko Leta yafasha abakoresha imbuga nkoranyambaga kujya binjiza amafaranga aziturukaho.

Ati: “Turasaba ko Leta yadufasha kumonetiza izi mbuga nkoranyambaga, tugakorera mafaranga. Imirimo yose ikorerwa ku mbuga nkoranyambaga ni imirimo kuko ziriya ‘Content’ zose ni amafaranga.”

Yakomeje agira ati: “Ku rubuga rwa Tik Tok abantu bakoreraho amafaranga ariko ku Banyarwanda bigasaba ko dutira ubwenegihugu kugira ngo tube twakora ku mafaranga yo ku mbuga nkoranyambaga. Icyo rero ni ikibazo kinatera ubushomeri”.

Umukuru w’Igihugu yabajije Bruce Melodie ikibazo gihari gituma imbuga nkoranyambaga zidatanga umusaruro ku rubyiruko rukorera mu Rwanda, bigasaba ko umuntu yiyitirira kubanza kujya ahandi.

Yamusobanuriye ko kugira ngo umuntu yinjiza amafaranga ku mbuga nkoranyambaga hari publicité ibigo bitandukanye binyuza muri ‘Content’ bikishyura amafaranga, ariko mu Rwanda bikaba bidakunda kuko n’aho abantu bafashe ifatabuguzi ryo kujya bareba batabanje kureba publicité.

Umukuru w’Igihugu ubwo yabazaga Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Musoni Paula uko byakemuka, yamusubije ko u Rwanda rwamaze gukora ibikenewe byose kugira ngo abakoresha imbuga nkoranyambaga babashe kwinjiza amafaranga.

Ati: “Hari ibyo twujuje nk’igihugu, birimo kubahiriza amabwiriza, hakazamo ibyamamazwa kuri izo mbuga nkoranyambaga byo ntitubyujuje. Rero kuyizamura birasaba ko ibigo bitandukanye byajya byamamaza ku mbuga za Meta kugira ngo bifashe mu gutanga umusaruro watuma abakoresha imbuga nkoranyambaga zibabyarira umusaruro bitagombye ko abazikoresha bajya mu mahanga”.

Perezida Kagame yasabye ko hakomeza gukorwa ubukangurambaga ku nzego bireba.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026

RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije

August 12, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,818 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,574 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,081 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026991 Views

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 17, 20260

Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka, ku itariki ya 14/08/2026 ahagana saa moya hagaragaye umwotsi…

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.