MUSANZE: Hotel Muhabura yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Inkongi y’umuriro mu ijoro ryo ku wa 14 Ukwakira 2024, yibasiye inyubako ya Hotel Muhabura iherereye mu Karere ka Musanze irashya irakongoka. Igice cyahiye ni icyo ku gikoni na Bar ndetse ibyarimo byose byahindutse umuyonga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yemeje iby’iyi nkongi agira ati: “Nibyo Koko hari igice cyafashwe n’inkongi cy’iyo Hoteli, ubutabazi bw’ibanze bujyanye no kuyizimya burimo burakorwa. Ibindi birebana na yo turacyabikurikirana”.
Iyi Hoteli yubatswe hafi y’ibiro by’Akarere ka Musanze, ifatwa nk’imwe mu zubatse izina ahanini bishingiye ku kuba iri mu zabimburiye izindi mu kubakwa mu mujyi wa Musanze, kugeza ubu ikaba iganwa n’abiganjemo abanyamahanga akenshi baba bagenzwa n’ibikorwa bishingiye ku bukerarugendo.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.