Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Icyangombwa cy’ivuka ry’umwana wa Ishimwe Vestine, ntikigaragaraho amazina ya se

October 24, 2026

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

October 23, 2026

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Icyangombwa cy’ivuka ry’umwana wa Ishimwe Vestine, ntikigaragaraho amazina ya se
  • Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II
  • Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje
  • Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN
  • Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA
  • Ivuka rya FRN ya Joseph Kabila rikuraho urujijo ku birego byo gushyigikira M23 byegekwaga ku Rwanda/ Evode UWIZEYIMANA
  • Inzu nshya y’ababyeyi yatashywe kandi ihabwa umugisha
  • MUSANZE: Urubyiruko rw’abakorerabushake, rwiyemeje kuba umusemburo w’impinduka
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Icyangombwa cy’ivuka ry’umwana wa Ishimwe Vestine, ntikigaragaraho amazina ya se
Amakuru

Icyangombwa cy’ivuka ry’umwana wa Ishimwe Vestine, ntikigaragaraho amazina ya se

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasOctober 24, 202628 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Nk’uko byagaragarijwe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, icyangombwa cy’amavuko cyanditseho amazina y’umubyeyi umwe gusa ari we Ishimwe Vestine, ni mu ikirego cyatanzwe na Idrissa Ouedraogo watanze ibyifuzo birimo gupimisha ibizamini bya DNA.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Ukwakira 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa kicukiro rwakomeje kuburanisha ikirego Ouedraogo yatanze asaba ko hakorwa ibizamini cya DNA kugira ngo hamenyekane niba ari we se w’umwana bivugwa ko yabyaranye na Vestine. Yasabye kandi ko yemererwa kubona uwo mwana.

Mu iburanisha ryabereye mu muhezo, uruhande rwa Vestine rwashyikirije urukiko icyangombwa cy’ivuka ry’umwana, kizwi nka Acte de naissance, cyari cyasabwe kugira ngo hemezwe ko uwo mwana ahari koko.

Icyakora, amakuru yagiye hanze avuga ko iyo nyandiko igaragaza amazina ya nyina w’umwana, Ishimwe Vestine, ariko ntigaragaze aya Idrissa Ouedraogo nk’umubyeyi w’umugabo.

icyo cyangombwa, kigaragaza ko uwo mwana yavukiye muri Canada muri Gashyantare 2026.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Gatatu, kandi umugabo wa Vestine yagejeje ku Rukiko ibyifuzo bishya, asaba ko yahabwa andi mafoto y’uwo mwana, ndetse no kuba yajya muri Canada kugira ngo azabe ari ho hakorerwa ibizamini ndangasano DNA, kugira ngo hafatwe ibipimo bye n’iby’umwana, ubundi bihuzwe.

Urukiko kandi rwanzuye ko rugiye gusuzuma ibi byifuzo, rwemeza ko ruzatanga icyemezo cyarwo ku wa 28 Ukwakira 2026.

Iki cyifuzo cyatanzwe nyuma yuko uruhande ruregwa, rwemeye ko ibizamini byazakorwa, hakoherezwa ibipimo, by’umwana bigapimirwa mu Rwanda, mu gihe Idrissa Ouedraogo we yifuza kujya muri Canada, akaba ari ho bipimirwa.

Iki kirego cyatanzwe na Idrissa Ouedraogo, cyaje gikurikira icyatanzwe n’umugore we Ishimwe Vestine wagitanze na we muri uru Rukiko asaba gatanya, mu gihe umugabo we avuga ko kugira ngo ibi bya gatanya byinjirwemo, habanza kiriya kirego cye, kugira ngo n’iyo gatanya yakwemezwa, yazakomeza kugira uburenganzira ku mwana abizi neza ko ari uwe koko.

Karibumedia.rw

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA

October 19, 2026

Breaking News: BURERA, urupfu rw’amayobera rwa NIZEYIMANA uri mu kigero cy’imyaka15

October 17, 2026

MUSANZE: Inzego zitandukanye zikomeje kwihanganisha abagezweho n’inkongi y’umuriro mu isoko rya GOICO

October 15, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,947 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,698 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,224 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,076 Views

Icyangombwa cy’ivuka ry’umwana wa Ishimwe Vestine, ntikigaragaraho amazina ya se

By MANIRAGUHA LadisilasOctober 24, 20260

Nk’uko byagaragarijwe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, icyangombwa cy’amavuko cyanditseho amazina y’umubyeyi umwe gusa ari we…

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

October 23, 2026

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Icyangombwa cy’ivuka ry’umwana wa Ishimwe Vestine, ntikigaragaraho amazina ya se

October 24, 2026

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

October 23, 2026

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.