
Abacuruzi bo mu isoko rya Musanze rizwi nka “GOICO PLAZA” bagezweho n’inkongi y’umuriro bakomeje kwihanganishwa n’inzego zitandukanye zirimo na Kiliziya Gatolika.
Nyuma yo kugerwaho n’inkongi y’umuriro mu isoko rya GOICO PLAZA, abacuruzi bagaheba ibyabo byose byakongokeye muri iri soko, inzego nyinshi zirimo na Kiliziya Gatolika, Diyosezi ya Ruhengeri zikomeje kubihanganisha.
Nyiricyubahiro Musenyeri HAROLIMANA Vincent, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, nubwo inkuru mbi yamusanze mu mahanga ya kure, hazwi nko muri Ohio muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yihanganishije aba bacuruzi.
Yagize ati: “Ku bagezweho n’inkongi y’umuriro mu isoko rya GOICO PLAZA, namenye amakuru y’inshamugongo y’ibyago byabaye mu mujyi wa Musanze, aho inyubako ya GOICO PLAZA yaraye ihiye. Ndazirikana ibikorwa byose byakorerwaga muri iyo nyubako.”

Nyiricyubahiro Musenyeri HAROLIMANA yakomeje yifatanya mu kababaro n’abagezweho n’icyo kiza.
Yagize ati: “Nifatanije mu kababaro n’abantu bose iyo nkongi yagizeho ingaruka, gusa nasaba abafite umutima mwiza ngo bakomeze kuba hafi abagezweho n’ingaruka n’iyo nkongi y’umuriro mu kubasabira bagahozwa no kwizera Imana.”
Uretse na Kiliziya Gatolika, Diyosezi ya Ruhengeri, na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, yihanganishije aba bacuruzi aho yagize iti: “Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu nayo, mu izina rya Guverinoma yihanganishije abacuruzi bo mu isoko rya GOICO PLAZA bagezweho n’biza.”
N’izindi nzego zitandukanye, zirimo Urugaga rw’abikorera mu rwego rw’igihugu (PSF), Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Autority), Banki ya Kigali (BK), Banki y’Abaturage mu Rwanda (Banque Populaire au Rwanda), Itorero INFAC RWANDA Ltd n’abandi…, aho Rwanda Revenue yagize iti: “Abagezweho n’ingaruka z’inkongi y’umuriro yibasiye GOICO PLAZA twifatanije namwe muri ibi bihe bigoranye/bigoye no mu kubaka ubucuruzi bwanyu bushya.”
Ni mu gihe Urugaga rw’abikorera mu gihugu (PSF RWAMDA Ltd) rwagize ruti: “Twifatanije n’abahuye n’ingaruka z’inkongi y’umuriro yibasiye GOICO PLAZA. Twihanganishije kandi imiryango yabo kuko turi kumwe.”
Imibare y’ibanze yerekanye ko ibicuruzwa byangirikiye muri iri soko rya GOICO PLAZA bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari mirongo itatu (30 millions) mu gihe inyubako ubwayo ifite agaciro ka Miliyari (17 milliards).






Yanditswe na SETORA Janvier
