
Ubwo yasozaga ku mugaragaro imurikagurisha ryaberaga mu ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko muri Stade Ubworoherane mu karere ka Musanze. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yasabye abikorera kunoza ibyo bakora kandi byujuje ubuziranenge.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu, tariki ya 02/09/2026 aho abitabiriye iri murikagurisha bashimiwe uburyo bamuritse ibyo bakora, serivisi nziza batanze ndetse n’uburyo basangije ibitekerezo abaturage mu byo bakora nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien mu ijambo rye ry’ikaze aho yagize ati: “Akarere ka Musanze karashimira buri wese witabiriye iri murikagurisha kuko abaturage ba Musanze baryigiyemo byinshi kuko hari byinshi babonye bikorerwa ahandi mu gihugu ndetse no mu mahanga.”

Bwana NSENGIMANA Claudien, Meya w’Akarere ka Musanze.
Perezida w’urugaga rw’abikorera mu ntara y’Amajyaruguru, Tugengwenayo Théonas yavuze ko iri murikagurisha ryatanze isomo ryo gukunda umurimo no guha agaciro ibikorerwa iwacu, bityo ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wahaye agaciro abikorera mu gihugu.
Yagize ati: “Nk’abikorera mu ntara y’Amajyaruguru turashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wahaye agaciro abikorera; Tunashimira kandi inzego z’umutekano n’abandi bose bagize uruhare mu migendekere myiza y’iri murikagurisha.”
Tugengwenayo yakomeje asaba abikorera kurangwa n’umuco wo gukorera hamwe; Ubufatanye; Gukora ibyujuje ubuziranenge no kungurana ibitekerezo, bityo asoza asaba ubuyobozi bw’intara ko bwazabashakira icyanya cyihariye akaba ariho bazajya bamurikira ibikorwa byabo.

Bwana TUGENGWENAYO Theonasse
Yagize ati: “Ndasaba abikorera gukomeza kurangwa n’umuco wo gukorera hamwe; Kugira ubufatanye no gukora ibifitiye akamaro abaturage kandi byujuje ubuziranenge, bityo tugasaba ubuyobozi ko bwadufasha kubona icyanya cyihariye cyo kujya dukoreramo ibikorwa nk’ibi by’imurikagurisha kuko gukorera hano muri Stade Ubworoherane bitubangamira mu mikorere yacu.”
Umuyobozi wungirije w’urugaga rw’abikorera mu rwego rw’igihugu akaba n’imboni y’urugaga rw’abikorera mu ntara y’Amajyaruguru, Mukasahaha Diane yashimiye abikorera bo muri iyi ntara ubufatanye bagira, bityo abasaba kubukomeza.
Yagize ati: “Urugaga rw’abikorera mu rwego rw’igihugu rurabashimira ubufatanye bwanyu n’uburyo mwitabiriye iri murikagurisha rimaze iminsi 15, tubasaba gukomeza ubwo bufatanye mu guteza imbere igihugu; Ngasaba kandi abahize abandi gukomereza aho ariko n’abatarakoze neza bakarushaho gukora neza kugira ngo ubutaha nabo bazahige abandi.”
Mukasahaha yakomeje ashimira abakora iby’iwacu mu rwego rwo guhangana n’amasoko mpuzamahanga anabasaba kongera ibyo bakora, bongeramo n’imbaraga muri uwo mujyo w’ubufatanye n’ubucuti babyaza umusaruro amasoko mashya kandi bakora ibyujuje ubuziranenge.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yashimiye buri wese wagize uruhare muri iri murikagurisha, abaryitabiriye n’abatanze ibitekerezo byiza ngo rigende neza.

Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Yagize ati: “Nk’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru,turashimira abitabiriye iri murikagurisha, abarigizemo uruhare bose ngo rigende neza kuko aya ni amahirwe yo kwamamaza ibyo dukora mu gihugu no kwagura amasoko by’umwihariko ngatumira n’abandi banyamahanga kujya bitabira imurikagurisha mu ntara yacu.”
Guverineri Mugabowagahunde yakomeje asaba abikorera kwirinda gukora ibinyobwa n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge aho yagize ati: “Ndasaba abikorera kwirinda gukora ibinyobwa n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge kuko bigira ingaruka ku buzima bw’abantu ahubwo mukabyaza umusaruro ikoranabuhanga aho kurikoresha mu bitari ngombwa.”
Guverineri Mugabowagahunde yashoje ashimira ababonye ibihembo ariko abasaba kurushaho gukora neza ndetse abizeza kuzabona icyanya cyo gukoreramo aho yagize ati: “Ndashimira ababonye ibihembo ariko na none mbasaba kurushaho gukora neza, bityo ubuyobozi bukaba bwizeza ubufatanye abikorera ndetse tunabizeza ko mu myaka ibiri cyangwa itatu, abikorera bo mu ntara y’Amajyaruguru muzaba mufite aho gukorera ibikorwa byanyu by’imurikagurisha mukava muri Stade nk’uko mubyifuza.”
Iri murikagurisha rimaze iminsi 15 rikorerwa muri Stade Ubworoherane mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru ryitabiriwe n’abamurika 212 barimo 195 b’abanyarwanda na 17 b’abanyamahanga. By’umwihariko rikaba ryaritabitiwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) muri gahunda yo gufotora abaturage kugira ngo bazahabwe indangamuntu koranabuhanga. Igikorwa cyabahesheje n’igihembo cy’ishimwe (Certificate).

Akandi gashya kagaragaye mu gusoza iri murikagurisha nuko mubahawe ibihembo harimo na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice wahawe igikombe kubera ubudasa yagaragaje yitabira iri murikagurisha.

Governor MUGABOWAGAHUNDE Maurice, yahawe igihembo.
Yanditswe na SETORA Janvier
