
Kuwa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, tariki ya 29/08/2026 mu karere ka Burera; Umurenge wa Gahunga naho hakozwe umuganda usoza ukwezi kwa 08/2026. Hatemwe ibiti byo gutinda ikiraro cya Kangoma, gihuriweho n’imidugudu ibiri ariyo: Umudugudu wa Mubibi; Akagari ka Nyangwe n’Umudugudu wa Songa mu kagari ka Kidakama. Hasanwe n’umuhanda uva Centre ya Gahunga werekeza mu Kinigi ho mu karere ka Musanze, ni umuhanda wangijwe n’amazi aho batinze amabuye ku mpande zangiritse mu bugari bwawo.
Nk’uko tubizi umuganda ugizwe n’ibice bibiri by’ingenzi, aribyo: Igice cy’amaboko; Ubutumwa butangwa mu gusoza igikorwa cy’amaboko ariko tutibagiwe itegurwa ryawo, Ni umuganda witabiriwe n’abaturage bo mu tugari tugize umurenge wa Gahunga; Abaturage bo makoperative 13 akora kuri parike y’ikirunga cya Muhabura, aya makoperative ahabwa Revenue Sharing “10%”, ava mu bukerarugendo bukorerwa muri iyi pariki; Witabiriwe kandi n’umufatanyabikorwa “Uruganda SAGA BLESSING”, rutunganya Kawunga “ifu iva mu bigori”. Uru ruganda rwubatswe mu murenge wa Gahunga, bafashije gutema ibiti bizashirwa ku kiraro; Kubisatura no byegereza aho bizifashishwa mu gutinda ibiraro bibiri. Umushitsi mukuru yari Umuyobozi w’Akarere wungirije, Ushinzwe ubukungu Bwana NSHIMIYIMANA Je.an de la Paix.
Mu ijambo ry’ikaze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga, Bwana KAYITSINGA Faustin yashimiye abaturage bitabiriye igikorwa cy’umuganda maze aboneraho no guha ikaze umushitsi mukuru wari waje kwifatanya n’abaturage b’Umurenge wa Gahunga mu gikorwa cy’umuganda, ariwe Umuyobozi w’Akarere ka Burera Ushinzwe ubukungu, Bwana NSHIMIYIMANA Jean de la Paix, wahaye abaturage ubutumwa kuri Gahunda za Leta n’ibijyanye n’igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa 08/2026.
Bwana KAYITSINGA yagize ati: “Ndabashimira ko mwitabiriye umuganda muri benshi, iki gikorwa mukoze ni ingirakamaro, ni ubwa mbere nkoranye namwe umuganda ariko binyeretse ko muri abaturage beza bumva kandi bitabira Gahunda za Leta. Tuzafatanya rero gukomeza no gisigasira ibikorwa mwagezeho hagamijwe Iterambere twese twifuza, mukomereze aho kandi tuzafatanye kwesa imihigo nk’ibisanzwe ndetse tuzarusheho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga kandi yishimiye ibikorwa by’imiryango ya Ngobyi, nka gahunda nziza abaturage b’Umurenge wa Gahunga bashizeho ibafasha kwesa imihigo mu bikorwa by’iterambere ry’umurenge wabo, bityo abizeza ko ayishigikiye ndetse ko bayikomeza n’ibikorwa by’umuganda bigategurwa hifashishijwe ibikenewe bitandukanye byatoranirijwe mu miryango ya ngobyi.
Aha yagize ati: “Mu miryango ya ngobyi, hariya mungo zanyu muzi ibikenewe byabafasha mu kunganirana mukoresheje amaboko yanyu nk’igihe cy’umuganda nk’uyu; Mu gitondo cy’isuku ndetse no mu gihe bibaye ngombwa ko habaho umuganda utunguranye, cyane mu bihe by’imvura haba ibiza. Abaturage mufatanya kubikumira mungo zanyu aho mutuye, ni aho mu muryango wa ngobyi mwirwanaho ubuyobozi tukaza kubafasha tubunganira ariko namwe mwabaye aba mbere mu kwirwanaho. Turabasaba rero ko mwakomereza aho ndetse tunabizeza ko dushigikiye imiryango ya ngobyi kandi tuyibona nk’igisubizo mu iterambere rirambye.” Aha yaboneyeho, aha umwanya umushitsi mukuru ngo aganirize abaturage kuri Gahunda za Leta.
Muri uyu muganda Umuyobozi w’Akarere wungirije/ Ushinzwe ubukungu, yabwiye abaturage ko bahawe Umuyobozi mushya w’Umurenge ariwe Bwana KAYITSINGA Faustin, ngo abafashe bafatanye. Yasabye abaturage kumufasha muri Gahunda y’iterambere rw’Umurenge wabo “Tujyanemo” ni mu ibikorwa by’umurenge, birimo ibikorwa_ remezo n’ibindi kandi ababwira ko akarere kabari inyuma.
Yagize ati: “Mukomeze mwibungabungire ibikorwa_ remezo, ubuyobozi bw’Akarere ka BURERA tubar’inyuma. Ibyo mwagezeho mubifate neza, ndabashimira kandi ko mwitabiriye umuganda muri benshi. Ibi biraro n’umuhanda wanyu nk’akarere twashatse umufatanya_ bikorwa mu mushinga Volcanoe Community Resiliency Project “UCRP”, mu gihe gito baratangira gukora ibikorwa byunganira imbaraga zanyu bubaka mu buryo burambye uyu muhanda na bimwe mu biraro. Hagati aho mube mwishakamo ibisubizo, cyane mu gihe nk’iki imvura igiye kugwa ari nyinshi nk’uko Serivise z’iteganyagihe zituburira. Mwitegure gukumira ibiza, mushira hamwe imbaraga zanyu mu kwitabira ibikorwa by’umuganda nk’uyu ndetse n’umuganda utunguranye muri ibi bihe bidasanzwe by’imvura nyinshi igiye kuzagwa.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije/ Ushinzwe ubukungu yavuze no kuzindi gahunda, harimo: Kwirinda Ibiyobya_ bwenge n’Inzoga z’inkorano, zitujuje ubuziranenge; Isuku n’Isukura; Avuga ku Isuku yo ku mubiri no mu ngo ariko atinda ku Isuku y’ibiribwa n’ibinyobwa, maze yibutsa abaturage amabwiriza agenga ibirori n’ubukwe ku bijyanye no kwakira abashitsi mu muryango w’umuntu wagize ibirori cyangwa ubukwe.
Yagize ati:”Igihe cyose wakiriye abantu iwawe, wabatirishije se; Gusezerana n’ibindi, aho ushobora kwakira abantu umubare runaka ukabakiriza ibiribwa n’ibinyobwa, mu buryo bwo kubarindira umutekano ni byiza ko uteganya uburyo bwo kubategurira amafunguro ariko wagaragarije ubuyobozi ko ibyo ubakiriza bitagira ingaruka ku buzima bwabo. Muri iyi minsi mwagiye mwumva hirya no hino mu gihugu abantu bandurira mu bukwe n’ibirori, mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi nk’izo zava mu byo twakiriza abashitsi tugomba kugaragaza ko ibyo tubakiriza byujuje ubuziranenge. Tubimenyeshe mudugudu, inzego zibishinzwe zibikurikirane.”

Igikorwa cy’umuganda cyagenze neza abaturage bakangurirwa kwitabira Gahunda za Leta, harimo: Ejo heza; Gukora ibibateza imbere kandi bizigama; Gutegura uko abana baratangira ishuri mu mwaka w’amashuri 2026_ 2027, maze umuyobozi ku rwego rw’akarere akomeza ababwira uko umusanzu w’umubyeyi uzishurwa n’uko wongerewe mu gihembwe cya kabiri n’icya gatatu.
Yagize ati: “Muri iki gihembwe cya mbere ni nk’ibisanzwe mu rwego rwo kubateguza impinduka ariko mu gihembwe cya 2 n’icya 3 amafaranga aziyongera, ibi byatewe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko, bityo Leta yaricaye igena umusanzu w’umubyeyi ku buryo butavunanye kandi ishingira ku kigereranyo cy’ubushobozi bw’umuturage. Ababyeyi murasabwa kuzabyubahiriza ku neza mugirira abana banyu n’Igihugu muri rusange.” Umuyobozi yababwiye uko uwo musanzu w’ababyeyi uzishurwa kuri buri cyiciro.
Mu gusoza, hatanzwe umwanya w’ibibazo n’ibyifuzo: Abaturage bagaragarije abayobozi ko bumva neza igikorwa cy’umuganda bizeza ubuyobozi ko bagiye kwitegura, maze ibi bihe by’imvura idasanzwe igasanga bararwanije isuri; Barasibuye imiferege n’ibyobo bifata amazi y’imvura ariko basaba umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera/ Ushinzwe ubukungu gukomeza kubakorera ubuvugizi ku bikorwa byose bibafasha kugera ku Iterambere bifuza.
Ni muri Gahunda y’Akarere ka Burera ya Duhari ku bwanyu, abaturage bagaragarije ubuyobozi ko bifuza cyane imihanda ibafasha mu ihahirana n’imigendanire n’akarere ka Musanze: 1. Hari umuhanda uva muri Centre ya Gahunga werekeza mu Kinigi/ Musanze; 2. Umuhanda wa Kanyamugezi “Mutobo_ basse”, uyu muhanda ushamikiye ku muhanda wa kaburimbo Musanze_ Cyanika, uva Centre Rukiko ugahura n’uwa Musanze ukoze neza kugera mu karere ka Nyabihu.



Karibumedia.rw
