Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe

September 28, 2026

MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée

September 27, 2026

MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana

September 26, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe
  • MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée
  • MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana
  • AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye
  • MUSANZE: “Habwa wigire” ni gahunda nziza yazahuye bamwe mu banyamusanze
  • Imana ikwiye ibyiza/ Sr. Gina
  • MUSANZE: Gutoza umwana gukopera ni ukumwigisha ubujura_ Nsengiyumva Jean Damascène
  • MUSANZE: Icyizere ni cyose ko nta mpfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
Amakuru

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasAugust 14, 2026Updated:August 18, 20261,067 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Amakuru agera ku kinyamakuru Karibumedia.rw ni uko mu karere ka BURERA; Umurenge wa Cyanika; Akagari ka Nyagahinga mu mudugudu wa Gahama, byemezwa ko mu masaha make ishyamba ryari ritangiye gushya.

Ni muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14/08/2026 mu kagari ka Nyagahinga gahana imbibi n’Igihugu cya Uganda.  Aka kagari gakoze ku kirunga cya Muhabura, iki kirunga kikaba gihuriweho n’ibihugu byombi “U Rwanda na Uganda” mu cyaro cy’abagande hitwa Nyarusiza muri District ya Gisoro abandi bita mu Bufumbira. Hari impungenge ko iyi nkongi/ umuriro ushobora kugera no mu gice cya Uganda.

Si ubwa mbere iri shyamba rishya, mu mwaka wa 2009 iri shyamba ryarahiye bivuye ku muturage warimo guhakura inzuki kubera igihe cy’Icyi bikunze kubaho kubera ari igihe cy’izuba kuko hariya hantu haba umuyaga mwinshi, aho n’ubundi mu mwaka 1982 ryahiye. Uyu muyaga ufasha gukwirakwiza umuriro, ubwo ryaherukaga gushya 2009 uriya muvumvu yagerageje kurizimya ariko birangira bimunaniye ndetse nawe icyo gihe yahiriyemo aratabarwa ajyanwa kwa muganga.

Hari harafashwe icyemezo cyo gukura inzuki hafi y’ishyamba, imizinga igashirwa mu mirima y’abaturage kugira ngo abavumvu baho batazakomeza kuhakururira ibyago byo gushya.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje guhamagara telefoni y’umuyobozi w’Akarere ka Burera ariko ntiyaboneka, kuri ubu umuriro ukomeje kwiyongera ubwo ubuyobozi burakora ibishoboka burebe uko iyo nkongi yahagarara umuriro utarakwira mu bindi bice by’icyo kirunga ariko kuzimya inkongi ya hariya biragorana kuko hitabazwa umuganda uhuriweho n’inzego zose “Iz’ubuyobozi; Iz’umutekano n’abaturage” ndetse ubuherutse hakoreshejwe n’indege za Erikobuteri “Kajugujugu”.

Ikirunga cya Muhabura gifite ubutumburuke bwa m 4127, inkongi igeza hafi yaho bita Ihema kandi kuva Ihema ugera ku bushorishori bwaco uba usigaje m 800 gusa. Ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi, tugiye kubikurikirana mu gihe kitarambira turabagezaho aho igikorwa cyo guhagarika iyi nkongi kigeze.

Karibumedia.rw

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe

September 28, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije

August 12, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,892 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,643 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,159 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,067 Views

Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe

By MANIRAGUHA LadisilasSeptember 28, 20260

Hari abantu benshi batekereza ko kugira icyangombwa cya burundu cy’ubutaka, bihita bibaha uburenganzira budasubirwaho bwo…

MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée

September 27, 2026

MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana

September 26, 2026

AMAJYARUGURU: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye

September 25, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Hari Ubwo Icyangombwa Cy’Ubutaka Kiba Kidahagije Ngo Bwitwe Ubwawe

September 28, 2026

MUSANZE: Si ndi Pasitoro ngo nzisengere ariko ndazivumye_ Minisitiri Uwimana Consolée

September 27, 2026

MUSANZE: Umuryango ushoboye kandi utekanye ni utanywa ibyuma “Uri Sober”_ Minisitiri Consolée Uwimana

September 26, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.