
Amakuru Karibumedia.rw ikesha RBA nuko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere mu Rwanda(RDB) rwatangaje ko ku itariki ya 04/09/2026 hateganijwe umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi 22 bavutse.
Uyu muhango uzaba ubaye ku nshuro ya 21, ukazabera aho usanzwe ubera mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.
Ni umuhango uje ukurikira indi 20 yawubanjirije aho kugeza ubu hazaba hamaze kwitwa amazina abana b’ingagi 460 kuko aba 22 bazitwa amazina kuya 04 Nzeri 2026 bazaza biyongera ku bandi bana 438 biswe amazina muri iyo myaka yabanjirije uyu wa 2026.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice wari witabiriye ibiganiro, yagaragaje ko umunsi wo Kwita amazina abana b’ingagi ugira akamaro kanini kuva ku muhanda wo mu Mujyi wa Musanze kugera kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Yagize ati:“Mfashe urugero tukareba nko mu Mujyi wa Musanze wonyine, ubu umaze kugira Hoteli zifite inyenyeri zirenga kuri 52. Izo zose zaje kubera ubukerarugendo bumeze neza. Iyo abadusuye baje babona aho barara ntibashobora kugira ikibazo cy’aho bashobora gucumbika n’aho bagomba gufatira amafunguro.”

Mugabowagahunde yakomeje avuga ko biteganijwe ko uyu muhango wo Kwita amazina abana b’ingagi muri uyu mwaka wa 2026, uzitabirwa n’abarenga ibihumbi cumi (10.000) Abo bantu bose bakazakenera ababatwara, aho barara na Restaurant zibagaburira.
Yagize ati :“ Iyo umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi wabaye, usanga buri wese agerwaho n’ibyiza by’umunsi wo Kwita amazina kuko nyuma na mbere y’uwo muhango tubona ko imibare ihita yiyongera ku basura Intara yacu y’Amajyaruguru. Harimo abasura baje kureba ingagi n’ibindi byiza nyaburanga ariko natwe ntitwicaye kuko dukora ibishoboka byose kugira ngo umujyi wacu wa Musanze urenge ku gusura ingagi gusa ahubwo abasura bajye bahamara iminsi bagira n’ibindi byiza nyaburanga basura.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima muri RDB, Mutangana Eugène, yagaragaje ko ku bw’amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal FC yo mu Bwongereza byatanze umusaruro ushimishije nk’uko yatanze urugero mu mwaka wa 2025.
Yagize ati:” Mu mwaka wa 2025 ubukerarugendo bwinjije amafaranga agera kuri miliyoni magana atandatu mirongo inane n’eshanu z’amadorari (685$) avuye kuri miliyoni magana atandatu mirongo ine n’indwi/ na zirindwi z’amadorari ( 647$ ) zari zinjijwe mu mwaka wa 2024, mu gihe umubare w’abasuye u Rwanda mu mwaka 2025 wageze ku bantu miliyoni imwe n’igice ( 1,5).”

Mutangana yakomeje avuga ko ibi byose ari ibyo kwishimira aho yagize ati:“ Kwinjiza amadorari angana kuriya no gusurwa n’abanyamahanga basaga Miliyoni n’igice ni ibintu byo kwishimira cyane ariko ntibivuze ko ari ubufatanye gusa bwatumye tubigeraho ahubwo hari n’ibindi dukora mu buryo butandukanye ariko cyane cyane aya masezerano harimo ayo twagiranye na Arsenal FC yagize uruhare mu kuzamura ubukerarugendo mu mafaranga twinjiza ndetse n’izindi nyungu zishamikiye ku bukerarugendo.”
Mutangana yashoje avuga ko kuwa 14 Nyakanga 2026, Visit Rwanda yinjiye mu mikoranire na Aston Villa aho aya masezerano azatuma ngo Visit Rwanda iba umuterankunga mukuru (Principal Partner), umufatanyabikorwa mu bukerarugendo (Official Tourism Partner) ndetse n’utanga ikawa yemewe n’iyi kipe (Official Coffee Provider) kandi ko aya masezerano azatanga umusaruro utubutse.
Yagize ati:”Ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara imbere ku mipira y’amakipe yose ya Aston Villa arimo iy’abagabo, abagore ndetse n’amakipe y’abakiri bato n’ahandi hantu hose h’ingenzi kandi kuba twaragiranye amasezerano na Aston Villa ntabwo bivuze ko twamanutse hasi ahubwo nuko nta mukiriya muto ubaho ahubwo tugomba no kwagura umubano n’ ubufatanye kandi turizera ko amasezerano tumaze kugirana na Aston Villa azatugirira akamaro kanini cyane.”
Si Arsenal FC na Aston Villa gusa zagiranye amasezerano na Visit Rwanda ahubwo isanzwe ifitanye amasezerano na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa ndetse na Atlético de Madrid yo muri Espagne.




Yanditswe na SETORA Janvier
