
Hari inkuru nyinshi zivugwa rimwe na rimwe ukaba wakeka ko ari amashyengo cyangwa se ibinyoma n’amakabyankuru, gusa burya amakuru menshi aba ariyo. Umusaza udasanzwe yerekanye ikintu abantu benshi batajya bavuga, burya nta mugabo ujya ubabarira ikosa ryo gucibwa inyuma. Gusa uyu we byabaye agashya kuko yatse gatanya nyamara icyaha cyarabaye mu myaka isaga 65
Turi muri 2011, uyu musaza witwa Antonio w’imyaka 99 ukomoka mu butaliyani yatse gatanya (divorce) n’umugore we w’imyaka 96 witwa Rosa, ibi yabikoze nyuma yo kuvumbura amabaruwa menshi y’urukundo yari ahishe mu kabati k’imyenda (garde robe). Aya mabaruwa yagaragazaga neza ko Rosa mu myaka ya 1940 hari umugabo bigeze gukururana ndetse barakundana karahava.
Uyu musaza akimara kumuvumbura yahindukiranye umukecuru we amubaza ibyayo mabaruwa maze mukecuru aza kwemera icyaha ko koko hari umuntu bigeze gukundana umugabo atabizi, ndetse yanahise asaba imbabazi.
Uyu musaza atitaye ko agiye kumara imyaka irenga 70 n’uwo mukecuru we yahise afata umwanzuro ko atakomeza kubana n’umuntu wigeze kumugambanira bigeze aho. Iyi gatanya yatunguye abantu bikomeye kuko kumva ngo abantu babanye imyaka hafi 70 none bagiye gutandukana si ibintu byoroshye kubikurura.
Aba babyaranye abana batanu ndetse bari bagize abuzukuru 12 ndetse n’abuzukuruza. Urugo rwabo rwarokotse intambara ya kabiri y’isi, rurokoka igwa ry’ubukungu mu myaka inyuranye ndetse nibindi bihe bikomeye byagiye biba ariko ntirwabashije kurokoka amabaruwa y’urukundo yari amaze imyaka 60 abitse.
Umusaza Antonio yahisemo gatanya ndetse arayihabwa ajya kwiberaho ubuzima bwe bwite, aba banaca agahigo ko kuba abantu batandukanye bakuze kurusha abanda ku isi.
Menya amakuru n’udushya tubera hirya no hino, ubikesha Karibumedi.rw
