
Ni Ruhaya rw’isekurume
Rwa murarika icyanwa,
iyo yarase igihembe
udusekurume turayihunga.
Igira ibihembe bireba inyuma
Ikagira ubwanwa irarika iteka
Igira umugara wo ku mugongo
Ikawushinga iri ku rugamba.
Igira imihore myiza cyane
Ikaba itungo ryo mu batindi.
Iyo bayikuyeho uruhu rwayo
Abenshi muri bo baravugishwa.
Iyumvire nawe uyu munyabugoyi
Ngo aravugishwa abonye igaramye.
Yarazindutse ajya gusura
Se w’umugore we mu Rugerero
Agezeyo asanga barayibaga
Inyama ngizo hirya hino
Baragabagabana biracika. Abana benshi barabya indimi.
Aramwenyura akorora buhoro
Arasuhuza barikiriza, Bamuha icyicaro agatabi
aratumagura
Umukuzo uraza yica inyota.
Akebuka hirya aho bazigabana
Amazi menshi amwuzura akanwa
Akabona imbugita ziraca ibintu. Hashize umwanya uringaniye
Nyina w’umugore we ajya mu kirambi
Avugira mu gutwi kwa Ruhabuka
Ari we mugabo we akunda cyane
Ati: ” Murarebe uko mugenza
Uriya mwana w’umunyarwanda.”
Wa muhungu bimujya mu gutwi
Yirya icyara abyinisha intebe
Arasukuma gukoma yombi
Amasoni aranga abura uko agenza
Aragahuruka ajya ku irembo Arinanura agaruka mu rugo.
Igihe cyo gutaha kiba kiraje. Agaseke keza barakamanura. Inyama munani ziragasaga
Bamuha umwana wo kumutwaza
Izo mbonekarimwe z’iyo mfizi
Imisozi itanu barayirenga, uwa gatandatu barasohora, ambwira umwana asubira iwabo.
Abwira ab’iwe icyo mu gasero. Avuga amateshwa atagira uko angana,
Aravugishwa bishyira kera! Ati: “Nageze iwanyu munsi y’uruhu Nsanga iseseme barayibaga, Ubwo isekurume iba iranteruye no ku kinyama cy’inzu ngo pi!”
Ngo nyikubite amaso, amazi yuzura akanwa.
Bampa umukuzo ndawicarira; None rero mugore wanjye.
Mpa iyo mbugita nzicanirize; Umpe n’isafuriya niyicarire; Shyishya amazi yo kuzirisha; Ushake n’ubugari bwo kuziteka; Umpe n’ikinono kivamo isosi.”
Nyirakanaka ngo abite mu gitwi araseka cyane ibi byimazeyo, afatwa n’impumu arakumbagara; Abira ibyuya yara amaboko, hashize umwanya arahembuka. Ariruhutsa aratangara!
Ati: “Erega Ruhaya yari inkozeho!”
Ni isekurume ntisebanya
Kereka utazi uburyo inurira
Ni we uyisebya ibi by’abasenzi.
Byakuwe mu gitabo cy’imigani n’ibitekerezo
