
Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Kabagambe Ignatius arashinjwa kwigira intakoreka ndetse no kudaha agaciro abatanga ibitekerezo byerekeranye na kaminuza avugira.
Byatangiye gute?
Umunyeshuri yagaragaje ikibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina riri muri kaminuza y’u Rwanda hanyuma umuvugizi wa Kaminuza ahita avuga ko uwo muntu yabeshye ashaka kwambika icyasha kaminuza ndetse ko bamuhize mu bitabo baramubura.
Nyuma yo kubona ko icyo gisubizo kidakwiye ku muntu wagaragaje ko yakorewe ihohoterwa, abarimo Scovia nabo batanze ibitekerezo bavuga ko bidakwiye ku muntu urebwa n’icyo kibazo cyagaragajwe.
Kabagambe Ignatus akibona ibyo Scovia yanditse, nawe yaje avuga ko Scovia agenzwa no gusenya kandi ko atigeze yiga kaminuza. Scovia akibona ibyo Kabagambe yamuvuzeho, nawe yanze kuripfana agaruka abaza Kabagambe niba ashaka ko bavuga uko yavuye mu itangazamakuru, niba atazi ikibazo cya ruswa ndetse amwibutsa ko ahembwa imisoro ye.
Iki kibazo RIB yakinjiyemo ariko umuvugizi wa Kaminuza yakomeje kugaragaza ko uwo muntu wahohotewe abeshya n’ubwo RIB itari yasoza iperereza ryayo.
Karibumedia.rw
