
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko igiye guhagurukira abayobozi bo mu nzego z’ibanze banga gukemurira abaturage ibibazo bakabasaba kubanza kubyandika ku rubuga Mbaza kugira ngo bazagaragare nk’abakemuye ibibazo byinshi, aho gushyira imbere inyungu z’abaturage.
Ibi byagarutsweho ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique ubwo yagiranaga ibiganiro n’abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere; Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore.

Ibyo biganiro byibanze kuri Politiki y’Igihugu yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi yo mu 2021, aho abadepite bagaragaje intambwe imaze guterwa mu kunoza serivisi zihabwa abaturage ariko banagaragaza zimwe mu mbogamizi zikigaragara.
Mu bibazo byagaragajwe harimo: Imikoreshereze y’urubuga mbaza.gov.rw, rwatangijwe muri Mutarama 2026, rugamije korohereza abaturage kugeza ibibazo byabo ku nzego za Leta batiriwe bakora ingendo ndende cyangwa ngo basiragire.


Karibumedia.rw
