
Nyuma yo kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, Bamporiki Edouard mu butumwa yanyujije kuri X yagaragaje ko kuzirikana icyizere yari yarahawe mbere bizamufasha kurinda icyo yongeye kugirirwa.
Ati: “Iki cyizere cyeze, kije nkizirikana kimwe cyangiritse cya gihe, mu cyubahiro cyinshi ngomba isoko icyizere nk’iki kivomwamo, Paul Kagame, Iki na cyo ndacyakiriye, kuzirikana kimwe cyangirikiye umu, bizampa kurinda iki cy’ubu. Biganza byera ineza, nzabatera ishema mwembi.”
Bamporiki yasimbuye Uwacu Julienne, wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Bamporiki Edouard ari mu bantu bahawe inshingano nyinshi mu bihe bitandukanye kuko yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ahagarariye FPR Inkotanyi kuva mu 2013 kugeza mu 2017; Ku wa 30 Kanama 2017, yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, asimbuye Rucagu Boniface; Mu Ugushyingo 2019, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yari ishinzwe Urubyiruko n’Umuco.
Ku wa 5 Gicurasi 2022, Perezida Kagame yamuhagaritse ku mirimo kubera ibyo yagombaga kubazwa yari akurikiranyweho. Kuri uwo munsi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko afungiye iwe mu rugo, akorwaho iperereza ku byaha bya ruswa.
Ku wa 30 Nzeri 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw. Urubanza rwe rwari rushingiye ku mafaranga yakiriye ku mucuruzi Gatera Norbert, amwizeza kumufasha mu bibazo birimo iby’uruganda rwe rw’inzoga. Yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.
Nyuma yo kujurira, ku wa 23 Mutarama 2023, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka itanu, rugabanya ihazabu igera kuri miliyoni 30 Frw. Kuri uwo munsi yahise ajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere kurangiza igihano.
Ku wa 18 Ukwakira 2024, Bamporiki yahawe imbabazi na Perezida Kagame, ararekurwa.


Karibumedia.rw
