Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline
  • Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya
  • Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda
  • Rwanda: Mu myaka itatu gusa, habonetse gatanya zisaga 4,400
  • Leta ya Habyarimana yakoze itoteza rishingiye ku irondabwoko n’irondakarere mu burezi no mu kazi ku buryo buremereye
  • FDLR yashutse bamwe bagurisha amasambu yabo barakena_ Meya Mulindwa
  • Perezida wa Amerika Donald Trump aravuga ko yahagaritse intambara 10
  • BURERA: Urubyiruko rurasabwa gusigasira ibyagezweho, rwamagana ababiba imvugo z’urwango_ Guverineri Mugabowagahunde Maurice
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi
Karibu MediaKaribu Media
Home » Nabasaba kuziba – Intumwa ya Trump ku banenga ibiganiro bya Amerika n’u Burusiya
Mu mahanga

Nabasaba kuziba – Intumwa ya Trump ku banenga ibiganiro bya Amerika n’u Burusiya

SETORA JanvierBy SETORA JanvierAugust 21, 202513 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Intumwa yihariye ya Trump, Keith Kellogg, yavuze ko ibiganiro biherutse guhuriza Donald Trump na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, i Alaska muri Amerika ari intambwe ikomeye yagezweho igamije guhagarika intambara muri Ukraine, asaba abatabyishimiye “kuziba.”

 

Ibiganiro by’imbonankubone bya Trump na Putin byakunze kunengwa n’abo mu Burayi bashyigikiye Ukraine, bavuga ko byari byiza ko na Perezida wa Ukraine, Volodomir Zelenskyy abyitabira.

Ikindi ni uko Putin na Trump bashaka ko hasinywa amasezerabo arambye yo guhagarika intambara aho kuba agahenge k’igihe gito ibihugu byo mu Burayi bishyize imbere.

Keith Kellogg yavuze ko abanenga iki gikorwa afata nk’icy’amateka bakwiriye “kuziba” kuko Amerika ubu iri kuyoborwa mu buryo budasanzwe buzasiga handitswe amateka ataranditswe n’undi wese.

Mu kiganiro na Fox News cyabaye ku wa 20 Kanama 2025, Kellogg yakomeje ati “Tubayeho mu bihe by’ingenzi cyane. Ni ibihe biri kubamo ibintu binini ndetse bidasanzwe. Abanenga ibiherutse kuba nababwira ko bakwiriye kuziba, bakava mu nzira.”

Kellogg yavuze ko Trump yakoze ibintu bidasanzwe kurusha ibya Joe Biden yasimbuye kuko uyu mu-Démocrates atigeze aganira na Putin ku cyaba intambara.

Yavuze ko ubutegetsi bwa Biden bwateye utwatsi ibyo kwicarana n’u Burusiya ku ntebe y’ibiganiro, ahubwo bukiyemeza gufasha Ukraine mu buryo bwa gisirikare, ariko Trump we yisunze uburyo bwo kurangiza intambara binyuze mu buryo bwa dipolomasi.

U Burusiya na bwo bwakiranye na yombi uburyo Trump ari gukoresha mu guharamira amahoro arambye no guhagarika intambara ya Ukraine.

Ku wa 15 Kanama 2025 ni bwo Trump na Putin bahuye imbonankubone, biba ubwa mbere bahuye kuva mu 2019. Bose bemeje ko ibiganiro bagiranye byari byiza.

Nyuma Trump yahuye n’abo mu Burayi barimo na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy, ababwira ko bagomba kuzibukira igitekerezo cyo kwakira Ukraine muri OTAN ndetse ko uyu Zelenskyy agomba guhura na Putin imbonankubone.

Nyuma Trump yaganirije Putin ibyavuye mu biganiro yagiranye n’abayobozi b’ibihugu byo mu Burayi nk’uko Umujyanama mu biro bya Perezida w’u Burusiya, Yury Ushakov yabyemeje. Ni ikiganiro cyamaze iminota 40 bose bemeza ko biteguye gukomeza ibiganiro bihagarika intambara.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, ku wa 20 Kanama 2025 yavuze ko biteguye kohereza abayobozi babo bakaganira n’aba Ukraine kugira ngo intamabara ihagarare.

Yavuze ko byose byemejwe nyuma y’ikiganiro Putin yagiranye na Trump kuri telefone.

Icyakora u Burusiya na none bugaragaza impungenge z’uko Ukraine idafite uwashyira umukono ku masezerano y’amahoro yaba yagezweho, kuko butemera ko Zelenskyy yemewe cyane ko manda ye yarangiye mu 2024.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
SETORA Janvier

Related Posts

Perezida Museveni yanikiye abandi bakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu

January 19, 2026

Ingabo z’ibihugu bidacana uwaka na Amerika zahuriye mu myitozo mu mazi ya Afurika y’Epfo

January 10, 2026

U Burusiya bugiye gusubukura igerageza ry’intwaro za nucléaire

November 6, 2025
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,358 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,296 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025800 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026785 Views

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

By MANIRAGUHA LadisilasApril 19, 20260

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirahabimana Soline, yagaragarije amahanga ko inteko zishinga amategeko…

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026

Rwanda: Mu myaka itatu gusa, habonetse gatanya zisaga 4,400

April 18, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.