
Jeanine Mabunda, wahoze ayobora Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cya Perezida Félix Tshisekedi, hari amakuru avuga ko agiye kuyobora Guverinoma y’umutwe wa politiki wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), uyobowe na Joseph Kabila.

Amakuru yatangajwe avuga ko Mabunda yamaze kugera mu burasirazuba bwa Congo, aho biteganyijwe ko azatangirira inshingano za Minisitiri w’Intebe mu gihe FRN yaba ishyizeho Guverinoma yayo.
Ibi bibaye mu gihe Joseph Kabila na FRN bakomeje kugaragara mu ruhando rwa politiki ya Congo, mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo by’umutekano n’amakimbirane ya politiki.
Kugeza ubu, amakuru yo kuba Jeanine Mabunda yagizwe Minisitiri w’Intebe wa FRN n’uko Guverinoma yayo yaba igiye gushyirwaho ntaremezwa n’itangazo ryemewe.
Karibumedia.rw
