
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafashe icyemezo cyo gukura Juliana Amato Lumumba mu bahatanira kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ishyigikira umukandida wa Romania, Dacian Cioloș.
Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, i Phnom Penh muri Cambodia, mu gihe hateraniye inama ya 48 y’abaminisitiri b’ibihugu bigize uyu muryango.
Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC, iki gihugu cyasobanuye ko cyafashe iki cyemezo mu rwego rwo gushaka ubwumvikane hagati y’ibihugu bigize OIF no gushaka umukandida ushobora guhuza ibitekerezo by’abanyamuryango.
RDC yatangaje ko nyuma y’ibiganiro yagiranye na Romania, bemeranyije gushyigikira Dacian Cioloș, wari usanzwe ahagarariye Romania muri iri rushanwa.
Guverinoma ya RDC kandi yashimiye Juliana Amato Lumumba ku ruhare yagize muri iyi gahunda, ivuga ko kuba akuwe mu bahatanira uyu mwanya bidakuraho ubushobozi bwe, ubunararibonye cyangwa ireme ry’ibitekerezo yari afite ku ivugurura ry’uyu muryango.
IMPINDUKA MU MUBANO WA DIPLOMATIKI
Iki cyemezo cya Kinshasa kije mu gihe amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF arimo gukurikirwa n’impaka za dipolomasi, cyane cyane hagati ya RDC n’u Rwanda.
Mu minsi ishize, RDC yari yagaragaje ko itifuza ko Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF uriho ubu, yakomeza kuyobora uyu muryango muri manda ya gatatu. Hari kandi amakuru yavugaga ko RDC yari yarigeze gutangaza ko ishobora kuva muri OIF mu gihe Mushikiwabo yakongera gutorerwa kuyobora uyu muryango.
Mu gihe ibi bibazo bikomeje, Kinshasa yahisemo guhindura icyerekezo, ikura umukandida wayo mu irushanwa ahubwo ishyigikira Dacian Cioloș wa Romania.
ABAKANDIDA BASIGAYE MU RUSHANWA
Nyuma yo gukuramo Juliana Amato Lumumba, abakandida bari mu ihatana barimo:
1.Louise Mushikiwabo, ni Umunyarwandakazi, Umunyamabanga Mukuru wa OIF uriho ubu, ushaka kongera kuyobora uyu muryango.
2.Dr. Coumba Bâ, ni Umunya_ Mauritania, na we uri mu bahatanira uyu mwanya.
3.Dacian Cioloș, ni Umunya_ Romania, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, ubu ushyigikiwe na Romania na RDC.
Gushyigikira Cioloș kwa RDC bishobora kugira uruhare mu guhindura uburyo ibihugu bizaganira ku muntu uzahabwa inshingano zo kuyobora uyu muryango.
AMATORA ATEGANYIJWE RYARI?
Icyemezo cyo kumenya uzayobora OIF giteganyijwe gufatirwa mu nama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu muryango, izabera i Phnom Penh muri Cambodia ku wa 16 Ugushyingo 2026.
Uwazatorwa azatangira kuyobora OIF muri manda ya 2027_ 2030.
Kugeza ubu, ikibazo gikomeye kiri mu biganiro bya dipolomasi ni ukumenya niba ibihugu bizashobora kugera ku mukandida wumvikanwaho na benshi, cyangwa niba hazakomeza kubaho kutumvikana hagati y’ibihugu bishyigikiye abakandida batandukanye.
Karibumedia.rw
