Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Umugore wa Perezida w’u Burundi yabihakanye

October 26, 2026

Barwanira kuyobora Umudugudu babizi neza ko batazahembwa

October 25, 2026

Kuki abantu barwanira kuyobora umudugudu bazi ko batazahembwa?

October 25, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Umugore wa Perezida w’u Burundi yabihakanye
  • Barwanira kuyobora Umudugudu babizi neza ko batazahembwa
  • Kuki abantu barwanira kuyobora umudugudu bazi ko batazahembwa?
  • Umwana w’imyaka 13 yataye ishuri ajya gutangiza ubucuruzi butanu
  • Icyangombwa cy’ivuka ry’umwana wa Ishimwe Vestine, ntikigaragaraho amazina ya se
  • Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II
  • Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje
  • Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Barwanira kuyobora Umudugudu babizi neza ko batazahembwa
Politike

Barwanira kuyobora Umudugudu babizi neza ko batazahembwa

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasOctober 25, 202668 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Kubyaza abaturage inyungu binyuze mu kwakira ruswa n’indonke, imwe mu mpamvu barwanira kuyobora umudugudu bazi ko batazahembwa.

Umusesenguzi wa Politiki y’Imiyoborere avuga ko mu matora y’Inzego z’Ibanze agiye gukorwa mu mezi y’Ukwakira n’Ugushyingo uyu mwaka, hari uburyo abaturage bashobora gutandukanya uwo bazatora ubafitiye akamaro ndetse n’udashobora kugira icyo abagezaho.

Ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), hari itangazo rimenyesha abantu imyanya izatorerwa mu matora y’abagize Inama Njyanama y’Umudugudu hamwe na Komite Nyobozi yawo.

Abazatorwa bazasimbura abarangije manda y’imyaka itanu bari baratowe muri 2022, ni amatora azahera ku bagize Inama Njyanama y’Umudugudu aribo: Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore; Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko; Abajyanama b’ubuzima; Umujyanama w’ubuhinzi n’ubworozi ku mudugudu (aho akenewe); Abagize Komite y’Umugoroba w’Umuryango ndetse n’abahagarariye abikorera batorwa na bagenzi babo mu mudugudu.

Hazatorwa kandi abagize Komite Nyobozi y’Umudugudu ari bo Umukuru w’Umudugudu; Ushinzwe umutekano, abinjira n’abasohoka mu Mudugudu; Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’imbonezamubano; Ushinzwe amakuru n’amahugurwa y’abaturage ndetse n’ushinzwe iterambere.

Umukuru w’Umudugudu waganiriye na Radio Umwezi dukesha iyi nkuru avuga ko biteguye gukomeza gukorera neza, abaturage nta gihembo basabye akaba ari na byo ngo bituma akomeza kugirirwa icyizerere no kumuha manda zitagira umubare.

Uyu mukuru w’Umudugudu yagize ati: “Hari abakoze manda zirenze imwe, baratorwa bakongera bagatorwa, bakongera bagatorwa nta gihembo kigenwe gihari ariko iyo akora neza akorera igihugu cye bimuhesha ishema, ni ubwitange nta kindi kintu tuba tugamije.”

Umusesenguzi w’ibijyanye na politiki y’imiyoborere, Amir Murwanashyaka, avuga ko hari impamvu ebyiri z’ingenzi zituma abantu bemera gutorwa no kuyobora abaturage n’ubwo baba bazi ko nta gihembo bazabona.

Impamvu ya mbere ni iyo kumva ko afite ijambo no kubahwa mu gace atuyemo, ndetse akabasha no kubyaza abaturage inyungu binyuze mu kwakira ruswa n’indonke ndetse no kubahindura abakiriya b’ibicuruzwa bye.

Ati: “Bene nk’uyu ushobora kumumenya bitewe n’abo yiriranywa na bo ndetse n’ibyo akora kuko ntuzambwira ngo umuntu w’umushomeri utagira icyo akora ni umukuru w’Umudugudu ariko wareba ukabona arimo kubaka inzu, wambwira ko amafaranga aba yayakuye he!”

Gusa hari n’abandi bitoreza kuyobora Umudugudu bafite indi mirimo bakora, akaba ari bo Murwanashyaka avuga ko bashobora kugira icyo bamarira abaturage kuko ngo abenshi nta ndonke baba babashakamo.

Murwanashyaka agira ati: “Bene nk’uyu aba agira ngo umudugudu atuyemo ugire ireme, awuhe gahunda yaba mu buryo bw’ubukungu n’umutekano nta kindi abakeneyeho, ahubwo ari ukugira ngo bagire ubuzima bwiza: Bishyure ‘mituelle’; Abana bose bajye mu ishuri.” Bene nk’uyu kandi ngo aharanira kurwanya amakimbirane mu ngo zigize umudugudu atuyemo; Akarwanya ibiyobyabwenge; Agaharanira ko abaturage bagira isuku; Agakumira ubusinzi n’ubujura, aho ‘umwana ashobora kujya kugura isabune kuri butiki akagaruka amahoro nta wamwambuye.’

Tubabwire ko Inshingano z’ingenzi za Komite Nyobozi y’Umudugudu ari guhuza abaturage n’inzego z’ubuyobozi; Kurinda umutekano n’ituze; Guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’umudugudu; Gukangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta no gukemura ibibazo by’abaturage mu mucyo no mu bufatanye.

Source: Ikinyamakuru Umwezi_ fm.com

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Kuki abantu barwanira kuyobora umudugudu bazi ko batazahembwa?

October 25, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026

Ivuka rya FRN ya Joseph Kabila rikuraho urujijo ku birego byo gushyigikira M23 byegekwaga ku Rwanda/ Evode UWIZEYIMANA

October 19, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,955 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,708 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,231 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,076 Views

Umugore wa Perezida w’u Burundi yabihakanye

By MANIRAGUHA LadisilasOctober 26, 20260

Madame Angeline Ndayubaha, ni umugore wa Perezida w’Igihugu cy’i Burundi. Yahakanye amakuru amaze iminsi avugwa…

Barwanira kuyobora Umudugudu babizi neza ko batazahembwa

October 25, 2026

Kuki abantu barwanira kuyobora umudugudu bazi ko batazahembwa?

October 25, 2026

Umwana w’imyaka 13 yataye ishuri ajya gutangiza ubucuruzi butanu

October 25, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Umugore wa Perezida w’u Burundi yabihakanye

October 26, 2026

Barwanira kuyobora Umudugudu babizi neza ko batazahembwa

October 25, 2026

Kuki abantu barwanira kuyobora umudugudu bazi ko batazahembwa?

October 25, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.