
Mu kiganiro “Inkuru mu Makuru” kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV), Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje ko ishingwa ry’ihuriro rishya rya politiki na gisirikare rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN) ryasimbuye urunani rwa AFC/ M23, ari igisubizo gikuraho burundu urujijo n’urubanza Leta ya Kinshasa yageregekaga ku Rwanda.
Impamvu urujijo rugiye gushira nk’uko Senateri Evode abivuga:
1. Biri gukorwa na bene gihugu: Senateri Evode yashimangiye ko ibiri kubera mu burasirazuba bwa RDC bitacyitwa ibitero bituruka hanze, kuko ubu uyu mugambi uri gushyirwa mu bikorwa n’abaturage ba Congo ubwabo (bene gihugu) baharanira guhindura ubutegetsi.
2. Uruhare rwa Joseph Kabila: Kuba iri huriro rishya rya FRN riyobowe na Joseph Kabila—uwabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’imyaka hafi 18—bisenya burundu amagambo ya Félix Tshisekedi washinjaga u Rwanda ko ari rwo ruri inyuma y’amakimbirane n’inyeshyamba za M23.
3. Kwiregura ku Rwanda: Senateri Evode asanga ubu noneho ibintu bigiye gusobanuka neza mu maso y’amahanga. Ibi bishimangira ko ikibazo cya Congo ari icy’imbere mu gihugu hagati y’Abakongomani ubwabo n’ubutegetsi bwabo bwa Kinshasa, bitari intambara ishingiye ku Rwanda nk’uko byahoze bitambutswa mu mvugo z’uburyarya za politiki ya Tshisekedi.
Iri huriro rishya rya FRN (Front pour la Refondation de la Nation) ryatangarijwe i Goma, rihuza inzego z’ingabo zari iza AFC/M23 n’abandi banyapolitiki, aho bafite umugambi ugaragara wo gukuraho ubutegetsi buriho Kinshasa.
Karibumedia.rw
