
Muri iki gitondo saa tatu za mu gitondo, nibwo hamenyekanye urupfu rwa NIZEYIMANA mwene Kaburabuza. Nizeyimana yaguye muri Kiyoske ya MANIZABAYO Emmanuel, wacururizaga muri Kiyoske iteretse mu gasoko ko muri centre ya KANYIRAREBE. Ni centre iherereye mu murenge wa Gahunga; Akagari ka Nyangwe mu mudugudu Nyangwe.
MANIZABAYO Emmanuel ni mwene TWAGIRIHIRWE Denis na NYIRABAZUNGU Rosette, afite imyaka 23 yavukiye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Ruhango. Yabwiye ubuyobozi ko ubu umuryango we utuye mu karere ka Rubavu; Umurenge wa Busasamana; Akagari ka Nyarunembwe mu mudugudu wa Gasiza; Ngo yageze muri iyi centre ya KANYIRAREBE tariki 11/05/2026.
Amakuru karibumedia.rw dukesha irondo ry’umwuga rimufite kugeza ubu, ngo ni uko MANIZABAYO mu ma saa tatu za mugitondo atabaje irondo ry’umwuga akababwira ati: “Muntabare ndakangutse nsanga NIZEYIMANA twararanye, ndamubyukije nsanga atari kwiseganya.” Bahise bajya kureba, basange byarangiye.

Manizabayo Emmanuel, ni uyu wicaye ku ntebe aho arinzwe n’irondo ry’umwuga.
Nyakwigendera NIZEYIMANA yarerwaga kwa Sekuru KABURABUZA Cassien kuko nyina yaramubyaye amucukije yigira Uganda, kugeza ubu uru rupfu rukaba rukiri amayobera kuko MANIZABAYO avuga ko akeka ko yaba yishwe n’imbabura. Ikitumvikana ni ukuntu Nizeyimana imbabura yamwica wenyine kandi bari ku buriri bumwe, gusa kwemeza urupfu ni igikorwa cy’abaganga.
Ubwo twakoraga iyi nkuru Polisi y’Igihugu/ Sitation ya Gahunga ihise ihagera, bategereje Ubugenza_ cyaha “RIB” ngo hakorwe iperereza ry’ibanze.


Karibumedia.rw
