Vinicius Junior akomeje kubera amenyo ya ruguru umutoza we Carlo Ancelotti.
Biravugwa ko umutoza wa Real Madride Carlo Ancelotti yakuye amaboko ku mukinnyi we Vinicius Jr kubera kwanga kumva amabwiriza igihe ahawe ibihano.
Umutoza Carlos Ancelotti yarakajwe cyane n’uko umwe mu bakinnyi be vinicius jr yanga kumva inama ze zo kujya aca bugufi mu kibuga uyu mukinnyi amaze guhabwa amakarita atatu yumuhondo mu mikino irindwi kubera imyitwarire ye idahwitse cyane cyane kuvuguruza ibyemeze by’umusifuzi cyane ko mu mukino watambutse ubwo Real Madride yakinaga na Alves FC vinicius yitwaye nabi birangira acyuye ikarita yumuhondo , uyu mukinnyi yabonye iyi karita ku munota wa 29 kubera kwitwara nabi mu kibuga.
Sibyo gusa kuko na Luka Modric nawe yahawe impanuro asabwa gushyira hamwe ariko byakomeje kugorana aho iyi kipe ya Real Madride imaze kubona amakarita yumuhondo agera ku 9 ahabwa abakinnyi bayo bazira kutumvikana cg ngo bumvire umutoza wabo
Ni kenshi umutoza Ancelotti yagiye arengera Vinicius ariko aho bigeze akaba abona ko bimaze kumurenga gusa biravugwa ko bagiranye ibiganiro bombi ariko ntibigire icyo bitanga nubundi uyu mukinnyi akomeza kwitwara nabi.
Nyuma y’umukino wari wahuje Real Madride na Alves FC Ancelottti yaganiriye nitangaza makuru yagize ati: ”Amabwiriza yarahindutse kandi tugomba kubimenyera. Tugomba kwirinda imyitwarire mibi Ntabwo ari byiza , tugomba guhuza twese tugashyira hamwe”.
Biranavugwa ko bangenzi ba Vinicius nabo batishimiye imyitwarire ye cyane ko ngo bimaze igihe kinini ndetse ko banamushakiye umuganga umuganiriza bikanga nubundi akaba agikomeje gushotorana muri ibi bihe
Uyu vinicius iyo aza guhabwa ikarita ya kabiri muri uyu mukino bakinaga na Alves FC yari guhita ahagarikwa ntazakine mu mukino Wenda kubahuza na mukeba wabo Atletico Madride byari kuba Ari iguhombo gikomeye kuri Real Madride cyane cyane ko Kylian Mbappe amaze iminsi afite ikibazo cy’imitsi.
uyumukino warangiye Ari 3bya Real kuri 2 bya Alves FC
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.