Ubutabera

Urukiko rwasubitse urubanza ruregwamo Umushumba w’Itorero Zeraphat Holy Church n’umugore we.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse iburanisha ry’urubanza ruregwamo Umushumba w’Itorero Zeraphat Holy Church, Bishop Harerimana Jean Bosco, n’umugore we, Mukansengiyumva Jeanne, bakurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Muri rusange bakekwaho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina.

Isubikwa ry’uru rubanza ryaturutse ku busabe bwa Bishop Harerimana wavuze ko batabonye dosiye yo mu Bugenzacyaha ngo bamenye ibyo baregwa babyiregureho.

Nubwo yagejejwe ku Rukiko akererewe, byasabye ko yinjizwa mu buryo atifuzaga ko itangazamakuru rimufata amafoto.

Akigera mu cyumba cy’iburanisha, Umucamanza yabajije niba biteguye kuburana.

Bishop Harerimana yahise asaba umwanya asobanura ko batabashije kubona dosiye yo mu Bugenzacyaha ngo amenye ibyo aregwa anabyisobanureho.

Yarusabye ko rwamusubikira iburanishwa akabanza kubona dosiye yo mu Bugenzacyaha akazabasha kwiregura ku byo azi.

Yabwiye Urukiko kandi ko kuva yatabwa muri yombi, telefoni ye yafatiriwe mu Bugenzacyaha bityo ko Urukiko rwabasabira bakayihabwa kuko harimo ibimenyetso byamufasha kwiregura.

Umwe mu banyamategeko bamwunganira yavuze ko bafite uburenganzira gusa ku mwanzuro w’Ubushinjacyaha mu gihe dosiye yo mu Bugenzacyaha batayibonye.

Ati “Umuntu ntiyakiregura kuri dosiye atabonye”.

Yavuze kandi ko muri telefoni “Harimo ibimenyetso bimushinjura twifuzaga ko nawe bayimuha niba baramaze gukuramo ibyo bashakaga kugira ngo abashe kwiregura”.

Ku bijyanye no kubona dosiye y’Ubugenzacyaha, uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko ari uburenganzira bw’ababuranyi kuyibona kandi ko bari babisabye na mbere y’uko iburanisha riba.

Yavuze ko kuba ari uburenganzira bwabo bahabwa n’amategeko yo kwerekwa ibyo baregwa, bahabwa ibyo basaba kugira ngo bashobore kwiregura.

Yavuze ko telefoni yafashwe ku mpamvu z’ibyaha Bishop Harerimana n’umugore we bakurikinyweho kuko hari ibyo Ubugenzacyaha bwagombaga kureba bijyanye n’ibimenyetso birimo.

Yakomeje ati: “Tukaba twumva kuyimuha bitakunda kuko iperereza riracyakomeje, icyo twamusaba ni uko yasaba akajya mu Bushinjacyaha bakayimwereka n’ibyo bimenyetso ashaka bakaba bamufasha kubireba”.

Uwunganira mu mategeko Bishop Harerimana yasabye ko niba telefoni batayihabwa, bashobora gukuramo ibyo bimenyetso bikazanwa mu Rukiko cyangwa Ubushinjacyaha bukazayitwaza mu gihe cy’iburanisha, ikaba yakifashishwa ryarangira bukayibika.

Urukiko rwahise rufata icyemezo kuri izo mpaka rutegeka ko urubanza rusubikwa rukazaburanishwa ku wa Kabiri 29 Ukwakira 2024

Umucamanza yategetse ko telefoni izazanwa mu Rukiko, ndetse abaregwa bakerekwa dosiye y’Ubugenzacyaha ikubiyemo ibyo baregwa ngo babyiregureho.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *