Imyidagaduro

Undi munyamakuru wa RBA yasezeye.

Gérard MBABAZI

Gerard Mbabazi uri mu banyamakuru b’imyidagaduro bafite izina rikomeye mu Rwanda, yamaze gusezera mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA, yari amazemo imyaka 10.

Mu kiganiro Gerard Mbabazi yavuze ko yasezeye kuko agiye kwikorera ndetse kugeza ubu nta gitekerezo cyo kujya mu kindi gitangazamakuru afite.

Ati: “Iyi ni imyaka yo kwikorera, ngiye gushyira imbaraga kuri shene yanjye ya Youtube n’ibindi nsanzwe nkora ndetse hari n’ibindi ngiye kwinjiramo kandi mu minsi ya vuba abantu barabimenya”.

Gerard Mbabazi wageze muri RBA mu 2014 ahamya ko imyaka 10 yamaze muri iki kigo yamubereye ingirakamaro cyane ko hari byinshi yahigiye.

Gerard Mbabazi yatangiriye umwuga we w’itangazamakuru kuri Radio Huye mu 2008 aho yamaze amezi make muri uwo mwaka agahita atsindira kujya kuba umwe mu banyamakuru ba Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda yajyagamo umugabo igasiba undi kubera uburyo yari ikunzwe.

Yavuye kuri iyi radio muri 2011 ahita yerekeza mu itangazamakuru ryandika kugeza mu mpera za 2013 ubwo yerekezaga kuri KT Radio aho yavuye mu 2014 yerekeza muri RBA.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *