Imikino

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ghana ndetse n’abo bari kumwe bakoze impanuka.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ghana ndetse n’abo bari kumwe bakoze impanuka
Mutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Ghaana (Black Stars) Otto Addo ndetse n’abandi batatu bakoze impanuka.

Ubwo imodoka yari itwaye abatoza batatu barimo Otto Adda umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu , John paintsil wungirije umukuru ndetse na Fatawa Douda utoza abanyezamu, bavaga kureba umukino wari wahuje amakipe y’iwabo muri Ghana imodoka barimo yaje gusekurana n’ikamyo.

Aba bari bagiye mu rwego rwo gushaka impano zigiye zitandukanye bazifashisha, Niko kwitabira umukino wari wahuje ikipe ya FC Samartex 1996 na Nsoatreman FC

Biravugwa ko iyi mpanuka yaba yatewe n’ikamyo aho iyo kamyo yavuye mu mukono wayo ikaza isatira imodoka yarimo abatoza ikayisekura bikayiviramo kwangirika bikomeye.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana Ryatangaje ko aba batoza bajyanywe kwa muganga bari kwitabwaho naho abaganga bavuga ko nta bibazo bikomeye bahoye nabyo muri iyi mpanuka.

Iri shyirahamwe ryashimangiye ko aba bombi uko Ari batatu bazatoza imikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kujya mugikombe cy’Afurika.

Iyi kipe ya Ghana ikaba izahura n’Angolandetse na Nigeria mucyumweru gitaha.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ryumvikanishaga ko bishimiye kuba iyi mpanuka ntawe yahitanye cg ngo imukomeretse bikomeye, bakomeje bavuga ko ubu aba batoza bameze neza ntakibazo ariko mbere yo kujya mu nshingano zabo bazabanza bakorerwe ibizamini.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *