Umutekano

NYARUGENGE: Undi mugabo w’imyaka 40 yiyahuriye ku nyubako y’inkundamahoro.

“Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40  yahanutse ku igorofa rya kane ryo ku isoko ry’Inkundamahoro, riherereye mu Murenge wa Kimisigara; Akarere ka Nyarugenge, bikekwa ko yiyahuye.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2024.

Umwe mu baturage wari uri aha byabereye yagize ati: “Urebye umugabo twamubonye akanya gato ameze nk’uri kuzunguza inkweto , turi mu igorofa rya gatatu,umugabo yiyahuriye aturutse muri kane. Hari ababibonye bari hasi bavuza induru, umugabo yijugunye rimwe agera hasi ahita apfa”; Undi nawe yagize ati: “Njye nari ndi hariya hepfo ducururiza inyanya, numva abantu bavugije induru, ndebye hejuru mbona afatishije ukuboko kumwe, nta bantu bari bamwegereye, tugiye kubona tubona ararekuye, yitura hasi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa kimisigara, NTIRUSHWA Christophe, yatangaje ko uyu mugabo bikekwa ko yiyahuye ariko batazi impamvu yabimuteye , bizamenyekana mu iperereza riri gukorwa.
Yongeyeho ko “ atari asanzwe akorera mu  muri iryo soko ko ahubwo umugore we ari we usanzwe urikoreramo batazi impamvu yahamusanze, akaza gufata icyo cyemezo.”
Gitifu Ntirushwa yasabye abantu kwirinda ikintu cyose cyatuma babura ubuzima ngo kuko ubuzima ari zahabu.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.
Amakuru avuga ko uyu mugabo azwi ku izina rya Parudo, yavugwagaho ubujura no gukorera ibikorwa by’urugomo abantu batandukanye.
Yari asanzwe atuye mu Murenge wa Bweramvura mu karere ka Gasabo nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kimisagara  yabibwiye umunyamakuru.
Si ubwa mbere kuri iyi nyubako humvikana abantu bahanutse kuri iyi nyubako bikekwa ko biyahuye.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *